Waruzi ko hari abagabo bamwe bamera amabere, biterwa ni iki, Menya icyo inzobere zibivuga ho

by
07/10/2023 19:54

Ushobora gutungurwa cyangwa ntutungurwe kuko wenda usanzwe ubizi, ariko burya umugabo cyangwa umuhungu nawe avukana imisemburo imeza amabere nk’umukobwa, gusa aho bitandukanira ni uko biterwa n’ibihe, aho ushobora gusanga umugabo afite amabere bishobora guterwa n’impamvu runaka.

 

Ese biterwa ni iki!? Ka turebere hamwe icyo inzobere zibivuga ku bagabo bamera amabere.

 

Nkuko twabuze haruguru abagabo cyangwa abahungu nabo bavukana imisemburo ituma bamera amabere ariko aho batandukanye n’abakobwa ni uko uko umuhungu akura iyo misemburo Niko ita agaciro mu mubiri naho uko umukobwa akura Niko ikura bityo ugasanga umukobwa atangiye kumera amabere ndetse agakura.

 

Ushobora kwibaza impamvu hari abakobwa batagira amabere mbese baba bafite mato, ni ukuvuga ngo impamvu imisemburo ituma bamera amabere Iba ari micye mu mubiri wabo.

 

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugabo amera amabere manini Nkaya bakobwa nubwo twavuze ko ku muhungu imisemburo ikuza amabere Iba yaragabanutse mu mubiri.

 

Bishobora guterwa n’imiti uwo muhungu afata bigatuma imugiraho ingaruka bigatuma azana amabere manini.Ikindi gishobora gutuma umuhungu azana amabere ni ukwiyongera ku misemburo mu mubiri we.

 

 

Yamisemburo avukana imeze nkiyu mukobwa ariko we aho kugura igende ahubwo ikarushaho kwiyongera mu mubiri we bigatuma amabere ye akura. Ikindi ni ibiyobyabwenge, inzoga cyangwa uburwayi bw’impyiko bushobora gutuma azana akanakuza amabere.

 

 

Hari ubwo umuhungu amabere ye akura bitewe nimyaka agezemo mbese yamyaka yubukure. Ni ryari uzajya ku bitaro!! Mu gihe cyose amabere yawe yatangiye gukura cyangwa rimwe ryatangiye gukura, mu gihe utangiye kuribwa mu mabere.

 

Ni ngombwa ko wihutira ku ivuriro rikwegereye riri hafi kugira ngo barebe ikibazo kirimo.Ese umuhungu ufite amabere aravurwa!?Icyambere ni uko Hari ubwo umuhungu azanye amabere Ari uko ageze mu myaka yubukure icyo gihe akenshi amabere arongera agakira mu gihe runaka.

 

Mu gihe imiti ufata ariyo ituma amabere yawe abyimba, ihutire kureka cyangwa kurekera gufata iyo miti. Kubarwa ni ikindi gisubizo cyangwa ubuvuzi ku muhungu ufite amabere.

 

 

Mu gihe hagaragaye ko ufite uburwayi bwa canceri mu mubiri wawe ndavuga mu mabere yawe, ni ngombwa ko ubarwa kugira ngo babashe kukuvura bitaragera kure.

 

 

Muri rusange ubuvuzi ku muhungu ufite amabere biterwa nuko bimeze mbese ni ikibazo afite nicyabiteye, rero ni ngombwa kugana ivuriro kugira barebe icyo bagufasha Abe aribo baguhitiramo igikwiye gukorwa.

Source: GoodRx Health

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Ni iki kizakubwira ko umwana wawe atazigera avuga , ni iki kizakubwira ko yatinze kuvuga ! Dore icyo inzobere zivuga

Next Story

Umutoza wa Rayons Sports yatukanye n’abafana kukarubanda nyuma y’umukino wahagamwemo na Marines FC – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop