Ni byiza kuririra muri Benzi aho kuririra ku igare ! Umugore yavuze amagambo yatangaje abantu benshi

18/01/2024 10:39

Umugore wo mu gihugu cya Nigeria yavuze ko aho kugira ngo arire amarira ye ayaririre ku igare byarutwa ayo marira akayaririya muri Benzi.

Uyu mugore yavuze ko yahitamo amafaranga aho guhitamo amahoro yo mu mutwe.Mu mashusho yanyujije ndetse asakara ku mbugankoranyambaga, uyu mugore so mu gihugu cya Nigeria yabajijwe ngo

“Aho kubana n’umugabo w’umukire ufite amafaranga menshi ariko utamwubaha ngo amuhe amahoro, no kubana n’umugabo w’umukene ariko umuha amahoro” igisubizo yasubije cyarikoze.

 

Mu gusubiza yavuze ko yahitamo kubana n’umugabo ufite amafaranga menshi kuko ngo waririra muri Benzi aho kuririra ku igare. Mbese ngo yakemera akana nuwo mugabo ufite amafaranga menshi nubwo yajya amuhoza ku nkeke ariko aziko ari mu mafaranga menshi.

 

Mu mashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga, abantu benshi bakomeje kugaragaza ko uyu mugore yahisemo neza nubwo Hari abavuga ko ashobora kuba yahubutse.

 

Ese wowe uri gusoma iyi nyandiko baguhitishijemo hagati y’ibyo bintu byose wakora iki!? Wahitamo iki!??

Source: mazitundeednut

Advertising

Previous Story

Ndamya imyuka mibi ! Umuhanzi ukomeye yivuyemo

Next Story

Bivuze iki Niba umugabo wawe akugereranya n’abandi bagore ! Dore icyo wakora

Latest from HANZE

Go toTop