Ndamya imyuka mibi ! Umuhanzi ukomeye yivuyemo

18/01/2024 10:08

N’ubwo n’abakorana nabyo batabyemera gusa hari abashira ubwoba bakemera ko bakorana n’amarozi.

 

Seun Kuti wamamaye muri Nigeria yavuze ko aramya ‘amarozi’.Uyu muhanzi yavuze ibi nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Voodoo’ [Juju], nk’imwe munjyana zikoreshwa cyane n’abahanzi bo muri Nigeria aho baba bacuranga.

 

 

Ijambo ‘Juju’ muri iki gihugu kandi rikoreshwa n’abantu baba bashaka kugaruka ku marozi cyangwa ‘Inzaratsi’.Uyu mugabo ntabwo yigeze avuga ko akunda ‘Juju’ nk’uko ibinyamakuru byandikira mu gihugu cya Nigeria twakuye iyi nkuru byanditse ati:”Ndamya amarozi’ ‘I worship Juju’”.

Uyu mugabo yabitangarije mu Kiganiro ‘Spill With Phyna’ gikorwa n’icyamamare Phyna.Uyu muhanzi wigeze gutoranywa mubahatanira Grammy Awards Itorero rya Anglican muri Nigeria, ryashinzwe n’abo mu muryango we.

 

Yemeje ko abashinzwe iri torero abenshi ari abo mu muryango we.Phyna amubajije niba atajya ajya agusenga koko yagize ati:”Sinjyayo ndamya ‘Juju’”.

 

Umwe mu batanze ibitekerezo yashimiye uyu muhanzi ko atabeshye.Uwiyise The Gold Mask Guy yagize ati:”Byibura ntabwo abeshye kuribyo kandi nibyo bimugira uwanyawe.Ntabwo ari nk’abandi benshi hanze aha”.Undi yavuze ko abenshi biyita abayoboke b’Imana kandi bakoresha ‘Juju’.

 

Advertising

Previous Story

Umugabo ugukunda ntiyakwifuza kukubona uri kurira keretse mu gitanda gusa ! Umukobwa yarize cyane yerekana aho yakuwe n’uwamukoye

Next Story

Ni byiza kuririra muri Benzi aho kuririra ku igare ! Umugore yavuze amagambo yatangaje abantu benshi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop