Bivuze iki Niba umugabo wawe akugereranya n’abandi bagore ! Dore icyo wakora

18/01/2024 10:54

Burya mu mubano hagati y’abashakanye Hari ubwo umugabo akoze icyo twakwita ikosa ryo gufata umugore we akamugereranya n’undi cyangwa n’abandi bagore, Kandi ubundi icyo kintu kubabaza abagore cyane.

Ese bivuze iki Niba umugabo wawe akugereranya n’abandi bagore!??? Muri iyo nkuru twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe ndetse turakomoza no ku kintu ukwiye gukora.

 

Dore icyo bivuze niba umugabo wawe akugereranya n’abandi bagore;

1.Ashaka ko ukora cyane: Inzobere zivuga ko umugabo wawe ashobora kukugereranya n’abandi bagore mu buryo bwo kugira ngo ukore cyane, mbese nka kwakundi ababyeyi bagereranya umwana wabo n’undi w’umuhanga Bazi kugira ngo barebe ko umwana wabo nabo yakora cyane akamera nkuwo wundi.

 

2.Ubwoba bwo kuguhomba:Akenshi harubwo umugabo wawe akugereranya n’abandi bagore kuko ashaka ko wiyumva nabi, kukumvisha ko hari ibyiza abandi bagore bafite wowe udafite kubera ko afite ubwoba bwuko yaguhomba ukamusiga.Mbese nta kizere yigiriraga.

3.Ashaka ko uhinduka: Harubwo umugabo wawe akugereranya n’abandi bagore kubera ko abona ko hari ikintu abona kitagenda neza cyangwa udakora neza bityo akugereranya n’abandi bagore kugera ngo arebe ko wahinduka.

4.Ashaka kugukontorora: Bamwe mu bagabo bakoresha uburyo bwo kugereranya abagore babo n’abandi bagore kugura bakontorore abagore babo kuko akora uko ashoboye kugira umugore yiyumve nkaho ntacyo ashoboye, mbese ko nta byiza bye abandi bagore babimurusha bityo akemera gukontororwa n’umugabo wamwemeye.

5.Afitiye ibyiyumviro abandi bagore: Iyo umugabo wawe afitiye ibyiyumviro abandi bagore atagira kukugereranya nabo kugira ngo arebe ko nawe wahinduka ukamera nkabo bagore asigaye yiyumvamo.

 

6.Ari mu rukundo n’undi mugore: Iyo birenze kumugirira ibyiyumviro bigera aho noneho usanga ari mu rukundo n’undi mugore Aribwo aza akugereranya nuwo mugore, ndetse usanga Kenshi aguca inyuma we nuwo mugore nabyo birashoboka.

 

Ngo abagabo guhisha ko bari mu rukundo ni ikintu kibagora cyane.Ukwiye gukora iki rero Niba umugabo wawe akugereranya n’abandi bagore.

Dore ibyo ukwiye gikora;

1.Mubwire uko bituma wiyumva, ni ukuvuga ngo ugomba kubwira umugabo wawe ko bituma ubabara cyane iyo akugereranya n’abandi bagore.Niba umugabo wawe akomeje kubikubwira Kandi abizi ko bikubabaza, shyiraho aho atagomba kurenga ndetse umubuze kurengera.

2.Panga wowe n’umugabo wawe mujyane muri babantu bashyinzwe kuganiza abashakanye mu buryo bwo kureba ko umugabo wawe yabireka.Mu gihe ibyo byose byanze ni ngombwa ko uteganya ko ushobora no guhana gatanya nawe, nabyo ukabimubwira kugira ngo urebe uko abyakira.

 

Iyo bikomeje ubona utazakomeza kubabazwa wasaba gatanya.

Source: thetalk.ng

Advertising

Previous Story

Ni byiza kuririra muri Benzi aho kuririra ku igare ! Umugore yavuze amagambo yatangaje abantu benshi

Next Story

Kenya : Umugore utazwi yajugunye uruhinja mu isoko

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop