Advertising

Ifoto/Google/ Huffpost

Ngizi impamvu zishobora gutuma umugabo cyangwa umugore bashaka kwihagarika buri mwanya

16/09/2024 18:30

Hari ubwo umugabo cyangwa umugore bashatse kwihagarika buri mwanya rukabura gica.Muri iyi nkuru turarebera hamwe zimwe mu mpamvu nyamukuru zishobora gutera iki kibazo. Numara kuyisoma uyisangize bagenzi bawe.

Abahanga bavuga ko kwihagarika cyane ari impamvu z’uburwayi butandukanye cyangwa se bikaba byaterwa no kunywa ibisukika cyane [Amazi , inzoga cyangwa ibindi] .Ikindi kandi bavuga ko ushobora kuba wifitemo ‘Infection’, ubushyuhe bwinshi , uburyaryate bwo kumva ushaka kwihagarika cyangwa ukaba urwaye mu nda.

ZIMWE MU ZINDI MPAMVU ZIBITERA HARIMO;

1.Diabete: Mu gihe umugore cyangwa umugabo ajya kwihagarika bya hato na hato, bishobora guterwa n’indwara ya Diyabete, bityo umubiri ukaba uri guhangana no gushaka gusohora ‘Glucose’ idakenewe iba mu mubiri bikaba binyuze mu kujya kwihagarika bya hato na hato. Ibi biba cyane ku bafite Diyabete yo mu bwoko bwa 1 n’ubwo 2.

2.Kuba utwite: Iyo umugore atwite akunda kwihagarika cyane.Abahanga bavuga ko biterwa n’uko ugukura kwa ‘Uterus’ igasunika ‘Bladder’  by’umwihariko bikaba mu cyumweru cya mbere cyo gutwita bigatuma utwite ahora mu bwiherero anyara gusa.

3.Kurwara kanseri y’amabya: Umugabo urwaye kanseri y’amabya ashobora kwisanga yarwaye iyi ndwara yo guhora yiharika buri mwanya. Iyo uyu mugabo yarwaye Kanseri y’amabya, agatiyo kajyana inkari karaguka cyane bigatuma yifuza kunyara kabone n’ubwo yaba afite inkari nke cyane. Bitangira gake gake , bigakomeza kugenda byaguka.

4.Kuribwa mu myanya y’ibanga: Ibi nabyo bituma umugabo cyangwa umugore ashobora guhora yumva yajya kwitunganya kandi nyamara nta nigihari nk’uko Fleekloaded babitangaza.Uyu muntu agira uburibwe bwinshi cyane.

5.Kuba arwaye indwara ya Stroke: Kwangirika k’udutsi two mu bwonko no muri ‘Bladder’ bishobora gutuma yifuza guhora hanze.

Mu gihe wumva wagize iki kibazo cyo kujya kunyara , ukabona urimo kubikora mu buryo budasanzwe, urasabwa kujya kwa muganga ukisuzumisha.

Ifoto/Google/ Huffpost

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Rusizi: Insoresore 2 zibye inkoko 5 zifatwa zimaze gukarangamo 4 zimaze kuzirya

Next Story

Abagore gusa : Amafunguro ukwiriye gufata niba ushaka gutwita vuba

Latest from Ubuzima

Go toTop