Niba warafataga amakara yo gikoni nk’ayo guteka gusa, uyu munsi uramenya n’akandi kamaro kayo utari uzi. Tubibutse ko uramutse ugize ikibazo wagana muganga akagufasha gusobanurirwa.
Ubusanzwe amakara akoreshwa n’abantu batandukanye gusa benshi nanone baziko akamaro kayo ari uguteka gusa nyamara hari ibindi bifatwa nk’ibyiza byayo haba ukayoresha n’ubuzima bwe.Hari ubwoko bubiri bw’amakara buzwi mu rurimi rw’icyongereza nka ‘Activated Carbon na Activated Charcol’, ubu bwoko bwombi bw’amakara bukoreshwa hagamijwe gukura imyanda mu mazi ndetse no gusukura ikirere , bigakorwa hifashishijwe inganda n’imiti yabugenewe.
Ubusanzwe akamaro k’amakara kagaragarira mu gikoni aho akoresha n’abantu benshi cyane ku isi, aho bayakoresha bateka.Abandi bazi akamaro k’amakara nk’umuti wifashishwa n’abantu batandukanye hagamijwe gukuraho imyanda mu mubiri, agakoreshwa cyane mu gihe bikekwako ugomba kuyakoresha yariye cyangwa yanyoye ibintu bihumanijwe.Amakara aca intege uburozi bugeze mu mubiri agaharika ingaruka izarizo zose ubwo burozi bw’akagize kubuzima bwawe.
Amakara kandi yifashishwa n’abashaka gusukura mu maso yabo aho yifashishwa mu gukuraho ibikomere n’ibindi byigeze byangiza isura.Amakara afasha mu kwikuraho ibirungo byashaje ndetse no gukesha uruhu havaho ibiheri byose.
Umuntu wanyoye inzoga nyinshi agasinda agirwa inama yo gukoresha amakara gusa ibi bigezweho cyane mu bihugu by’iburayi.Kuba umuntu yakwivura akoresheje amakara bigezwe ho cyane haba mu Rwanda no hanze nk’uko twabivuze haraguru mu nkuru yacu.Ubusanzwe abantu bakunda gukoresha amakara kubera iyo impamvu ni abagabo cyane ndetse n’umubare muke w’anagore wanywa inzoga cyane mu busanzwe.