Nyuma yo kwibaruka Bruna yabinyujije kumbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yishimiye impano Imana yamuhaye.Yagize ati:” Mavie wacu yaje kutwuzuza mu buzima bwacu. Urakaza neza mukobwa mwiza. Warakumzwe, kandi warakoze kuduhitamo”.
Aba babyeyi bombi bishimiye umwana wabo w’umukobwa babyaranye nk’uko byagaragajwe n’amashusho ndetse n’amafoto dukesha ibinyamakuru byo muri Brazil aho uyu mukinnyi akomoka.
Iyi nkuru yo kwibaruka kwa Neymar na Bruna Biancardi yashimishije abafana babo cyane.Muri uyu mwaka wa 2023 nibwo Neymar yigeze asaba imbabazi Biancardi kubera kumuca inyuma.
Asaba imbabazi Neymar yagize ati:”Nsabye imbabazi kubw’amakosa yanjye.Niba hari ibyagahishwe bigiye hanze n’imbabazi niho zigomba gusabirwa”. Uyu mugore wa Neymar ni umunyamideri.
Ubusanzwe Neymar afite undi mwana w’umuhungu yabyaranye na Carolina Dantas bahoze bakundana.