Byinshi wamenya kuri Rowan Sebastian wamamaye nka Mr Bean akaba umunyarwenya washimishije benshi ku Isi

by
08/10/2023 06:57

Ushobora kuba waramwumvishe cyangwa waramurebye ariko ndacyeka abantu benshi mu buto bwabo ni umwe mu bantu baby bahaye ibyishimo abantu, abantu benshi ubusanzwe ntibazi amazina ye byinshi kuri we icyo Bazi ni Mr Bean gusa.

 

Uyu munsi twabateguriye ubucukumbuzi Kiri uyu mugabo ufatwa nk’umunyabirwi mu ruganda rwa cenima na comedy muri rusange.

 

Yitwa Rowan Sebastian Atkinson, benshi mumuzi nka Mr Bean, yabonye izuba taliki 6 mutarama 1955, ubwo afite imyaka 68 y’amavuko, akaba yaravukiye mu gihugu cy’Ubwongereza (England). Yavukiye mu muryango w’abahungu 4.

 

 

Se umubyara yitwa Eric Atkinson yari umuhinzi mworizi, naho nyina umubyara akitwa Ella May. Uyu mugabo Mr Bean yakurikiye mu muryango waba angilikani, akaba yariwe muhungu wimfura iwabo. Mu mashuri yize ibijyanye na science ndetse yarangije amashuri ye yisumbuye afite amanota meza cyane.

 

 

Yagiye kwiga muri University ya Newcastle ndetse aho yize ibijyanye n’amashanyarazi.1975 uyu mugabo yakomeje amashuri ye ashaka impamyabushobizi ya Masters muri electrical and electric engineering ahitwa Queens College Oxford ndetse muri 1978 impamyabushobizi ya Masters ye yaramaze kuyibona.

 

 

Ubwo uyu mugabo yigaga yakinaga ama comedy ndetse akanafasha mu kwandika ibyo abandi bigana bari gukina mu gihe babaga bafite ibyo bari bukine. Impano yo gusetsa no gukina filime byari mu maraso ye kuva akiri mu buto bwe.Uyu mugabo yakoze ndetse agaragara mu ma filime yakunzwa n’abatari bacye wavuga nka “James Bond”, ” Never say never again” yo muri 1983. “Four weedings and funnel” yo muri 1994.

 

 

Muri 2003 nibwo yagaragaye muri filime”Mr Bean ” ndetse yari filime ikinwe mu buryo ‘bea comedy’. Ni imwe muri filime yamwubakiye izina kuburyo zatumye aba kimenyabose. 2003 uyu mugabo yaje mu banyarwenya 50 bakomeye cyane mu Bwongereza ndetse bibihe byose.

 

Kuva muri 2003_2018 Kandi uyu mugabo yagaragaye muri filime yuruererekane yitwa “Johnny English” nayo yakunzwe n’abatari bacye ku isi hose. Uyu mugabo yakunzwe cyane kubera imikinire ye aho akina asecyeje akora ibintu bisetsa ndetse byatumye yigarurira imitima ya benshi kubera ko ariwe wabikinaga gutyo wenyine muri icyo gihe, nkeka ko nubu byakugora kubona undi umeze nkawe.

 

 

Si ugukina filime gusa ahubwo uyu mugabo yagiye akora mu biganiro bigiye bitandukanye ku ma Television ndetse akora nicyitwa Stand up comedy. Uyu mugabo afite abana 3 gusa, akaba afite umugore witwa Louise Ford babanye kuva mu mwaka wa 2013 kugeza ubu niwe bakibana.

 

 

Mr Bean , yahawe ibihembo byinshi muri 2013 yahawe igihembo cyo kuba yaragize uruhare runini kuri cinema yo mu Bwongereza.Ntiwatinya kuvuga ko uyu mugabo ari umwe mu banyarwenya isi ifite bibihe byose, kuko yakoze byinshi mu byo yakoze no mu ma filime yagiye agaragaramo.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Wikipedia

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Byinshi wamenya kuri Shamirah Nalugya umugore wa mbere wa Shakib Lutaaya uherutse kwambikana impeta na Zari Hassan w’abana batanu

Next Story

Neymar n’umukunzi we Bruna Biancardi bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop