Advertising

Kurera abana si iby’abagabo ! Umugabo yahawe urwamenyo nyuma yuko asigiwe umwana ngo amurere bikarangira asinziriye

by
10/08/23 11:1 AM

Ubusanzwe birazwi ndetse binavugwa ko hari imirimo umugabo atabasha ariko umugore abasha, nko kurera abana akenshi ni ikintu kigora abagabo benshi ndetse utatinya kuvuga ko kubona umugabo ushobora kurera umwana igihe kinini [Kurembera] ari ibintu bigoye ndetse cyane.

 

Nibyo byabaye kuri uyu mugabo, hirya no hino ku mbugankoranyambaga hakwirakwije ifoto ndetse n’amashusho yafashwe uyu mugabo asinziriye kandi ngo yarari kurera umwana.

 

Bijya gutangira, ngo uyu mugabo yabwiye umugore we ko uyu munsi agomba kuruhura madamu we nawe akirwa arera umwana. Ibyo umugore yabimwemereye maze amuha umwana nawe ajya mu yindi mirimo mu rugo cyane ko imirimo mu rugo Iba Ari myinshi.

 

Uyu mugabo yasizwe ari kurera umwana bishimye ndetse umwana ntakibazo afite. Gusa uko amasaha yakomeje kwicuma niko uyu mugabo byagendaga byanga. Byaje kurangira uyu mugabo asinziriye ndetse asinzira umwana Ari aho we akiri kureba akiri maso.

 

 

Ubwo uyu mugore yasozaga imirimo yari arimo yagiye mu cyumba aho yasize umugabo we n’umwana wabo, ahagana saa 10 z’ijoro. Ubwo uyu mugore yageraga mu cyumba yakubiswe n’inkuba ubwo yasangaga uyu mugabo we wari wamwijeje kurera umwana yarangije gusinzira aho kurera umwana.

 

Uyu mugore yahise afata amashusho uyu mugabo ndetse atashyira ku mbugankoranyambaga agaragara kuntu umugabo wari wiyemeje kurera umwana yasinziriye mbere Yuko umwana yareraga asinzira.

 

Uyu mugore yiyemeje kujya arera umwana we kuko yabonye umugabo we byamucanze.Abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino babonye Ayo mashusho, bakomeje kuvuga ko burya kurera abana Atari ibintu by’abagabo

Umwanditsi: Byukuri Dominique

.Source: TUKO

Previous Story

Neymar n’umukunzi we Bruna Biancardi bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa

Next Story

Umukobwa yakubiswe hafi gukurwamo ijisho nyuma yuko umuhungu amuterese ariko umukobwa akamwiryaho

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop