Neymar Da Silva Santos Jùnior yatangaje ikipe azasorezamo gukina umupira w’Amaguru

01/04/2024 17:41

Neymar da Silva Santos Júnior (wavutse ku ya 5 Gashyantare 1992), uzwi kandi ku izina rya Neymar Júnior, n’Umukinnyi W’umupira w’amaguru wabigize umwuga Ukomoka muri Brazil. Ni umukinnyi ukina imbere mu ikipe ya Al Hilal yo muri Arabiya Sawudite ndetse n’ikipe y’Igihugu .Afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bo muri iki kinyejana , azwi cyane mu buryo bwe bwo gukina, ubushobozi bwo gutsinda, ndetse no gukinisha amaguru yombi .

Neymar yatsinze, ibitego 100 mu makipe atatu atandukanye, kuba umwe mu bakinnyi bake babikoze, [3] akaba n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Berezile mu mateka ya Champions League.Neymar yakinnye bwa mbere nk’uwabigize umwuga muri Santos y’iwabo mu 2009, muri 2011, afasha ikipe ye gutwara Copa Libertadores yabo ya mbere mu myaka igera kuri 50.

Ntabwo byatinze kuko nyuma y’Imyaka ibiri yabengutswe n’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne 2013, yinjiye muri Barcelona aba umwe mu batatu bateye Ubwoba Harimo Lionel Messi na Luis Suárez kuko bakora ubutatu bwiswe, MSN. Neymar yatwaranye, ibikombe na FC Barcelona harimo, Champion ya Espagne ,La Liga, Igikombe cy’Umwami Copa del Rey, n’Igikombe gihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’Iburayi UEFA Champion League 2015.

Muri shampiyona ya mbere y’ubu batatu, Neymar niwe watsinze ibitego byinshi muri Champions League ndetse akaba yatsinze ibitego byinshi muri Copa del Rey. Neymar yinjiye muri Paris Saint-Germain (PSG) mu 2017 muri, igura n’ugurishwa Neymar yaguzwe miliyoni 222 z’amayero, bituma aba umukinnyi uhenze kurusha abandi bose k’Isi kandi yari intangarugero muri PSG kuba igisonga cya Shampiyona ya 2019-20.

Yagizwe umwe mubakinnyi b’ibihe byose muri PSG kandi aza ku mwanya wa kane muri PSG mu batsinze ibitego byinshi mu bihe byose, nubwo imvune zongeye kugaruka zigahungabanya igihe cye cyo gukina. Mu 2023, yabaye , Umukinnyi uhenze cyane mu mateka ya pro League yo muri Arabiya Sawudite, yaguzwe miliyoni 90 z’amayero, aje muri Al Hilal.

Neymar wari wagarutse mu rugo yatangarije abakinnyi n’abatoza ba Santos FC, ko azagaruka kuyikinira muri 2025.Akaba ariho azasoreza urugendo rwe rw’Umupira w’amaguru.

Advertising

Previous Story

Perezida Kagame yavuze impamvu atava ku butegetsi

Next Story

Babu Tale na Diamond Platnumz basobanuye uko bagiye kureba P Diddy iwe mu rugo

Latest from Imikino

Go toTop