Perezida Kagame yavuze impamvu atava ku butegetsi

01/04/2024 17:10

Umukuru w’u Rwanda Perezida Paul Kagame yavuze ko imiterere y’u Rwanda n’ibibazo rufite ariyo nshingiro yo kuba yemera gukomeza kuruyobora kugira ngo rugere aho abaturage bifuza ko rugera.Yavuze ko kuba abaturage bamusaba gukomeza kubayobora akabyemera atari ugukunda Ubuyobozi ahubwo bijyanye nuko abona Igihugu gihagaze.

Yagize ati:”Nanjye ubundi atari ikibazo mbona gihari.Najye mfite amaso.Iyo biza kuba ari Igihugu cyo guhitamo hari n’ubushobozi ko ibintu bigenda neza mba naragiye kera […….].Bibaye ko kuba gukomeza bafite ikibazo mu mibereho y’abantu icyo gihe naba numva.Yakomeje agira ati:”Ibyo abantu bavuga bazabivuga ariko tugomba no gutanga urubuga Abanyarwanda bakavuga icyo batekereza.Ntabwo byatwara umwanya munini kandi ntabwo byacika babaye bavuga bati uyu nawe atugeze ahantu. Nagenda batarabivuga”.

Yagaragaje ko abamunenga gutinda ku butegetsi birengagiza ko Igihugu bayoboye bitandukanye n’u Rwanda cyangwa n’ibindi bya Afurika.Aha yahise atanga urugero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeza ko cyamaze kwiyubaka.

H.E Paul Kagame yavuze ko igikwiye kurebwa ari icyo Umuyobozi akorera abaturage aho kwita ku myaka amaze ayobora niyo yaba ntacyo akora.Perezida Kagame yemeye kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu Matora azaba muri Nyakanga uyu mwaka ayo yatoranyijwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi abarizwamo.

Yatangiye kuyobora muri 2000 asimbuye Pasiteri Bizimungu wari weguye, yiyamamariza manda ya Mbere muri 2003.

Isoko: IGIHE

Advertising

Previous Story

H.E Paul Kagame yongeye gushimangira ko ari umufana wa Arsenal ukomeye

Next Story

Neymar Da Silva Santos Jùnior yatangaje ikipe azasorezamo gukina umupira w’Amaguru

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop