Abakinnyi ba Congo basabye ikintu gikomeye mbere yo kujya mu Kibuga

06/02/2024 16:43

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu cya DRC ‘Les Leopard’ bakoresheje imbaraga z’Ijambo ryabo mu gusaba amahoro muri gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifatanya n’abagirwaho ingaruka n’intambara n’ubwicanyi bivugwa mu Burasirazuba bw’Iki gihugu.Iyi kipe yashimishije benshi mu bakunda umupira w’amaguru mu Karere nyuma yo kwitwara neza ikaba igeze muri ½ cy’igikombe cya Afurika kuri uyu wa Gatatu ikazakina na Cote d’Ivoire yakiriye iri rushanwa.

 

 

Mu butumwa bw’amashusho bwatangajwe n’Ikigo cya Leta Fonarev, abakinnyi ba Leopard, batangaje ko “Abagizweho ingaruka n’intambara batari bonyine”, bavuga ko “Uyu mwambaro w’ikipe ntituwambarira gutsinda gusa ahubwo abahohotewe bose muri DR Congo”.Nyuma yo gutambutsa aya mashusho, abakinnyi b’iyi kipe , bose banyuze kumbuga Nkoranyambaga zabo, batambukije ubutumwa bisa n’aho bwateguriwe gutambukirizwa rimwe.Kapiteni w’Iyi kipe , Chancel Mbemba yanditse ati:”Ndatekereza cyane ku bakorwaho n’ubwicanyi bwa Goma n’imiryango yabo.Ndasenga n’umutima wanjye wose ngo igihugu cyanjye cyongere kubona amahoro”.

 

Kalulu ukina inyuma yagize ati:”Ndi I Goma , ndi Umunyecongo , Turashaka amahoro”.Cedric Bakambu ukinira Real Betis yagize ati:”Isi yose irareba ubwicanyi mu Burasirazuba bwa Congo.Ariko bose baracecetse.Ni mushyiremo ingufu k’izo mushyira muri CAN, mu kugaragaza ibiri kubera iwacu, nta bikorwa biba bito”.Bumwe mu butumwa bw’aba bakinnyi buherekejwe n’amashusho avuga ko ari jenoside iri gikorerwa muri Congo budasobanura neza abayikorerwa.Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Les Leopard izakina igambiriye gutwara igikombe iheruka mu myaka 50 ishize.

Advertising

Previous Story

“Nenda gukuramo nyababyeyi yanjye kuko n’ubundi hapfa uwavutse” ! Eitinosa Idemudia

Next Story

Kenya: Pasiteri wicishije abakirisitu be inzara arigushinjwa ibyaha 191

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop