Taliki ya 1 ukwezi Nyakanga Buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi rwaboneyeho Ubwigenge 1962.
Uyu ni nawo munsi umuhanzi wo munjyana ya Rap Hakizimana Aman Wamenyekanye nka Ama G the black yari amaze igihe ararikiye abantu ko azamurika umuzingo we (album) yise “Ibishingwe”. Nkuko nabikubwiye haruguru umunsi nyirizina Waje kugera, abakunzi aba Ama G The black biganje mo abakunzi ba Hip Hop.
Umugoroba wa Taliki 1 ukwezi kwa 7 kuwa 6 nibwo umunsi wageze maze ibyamamare byari byaserutse mu myambaro idasanzwe yiganje iya Rap.
Mubari bitabiriye iri murikwa rya Album ya Ama G the Black barimo Ndimbati na Dorimbogo Vava. Dorimbo mu nkweto zigezweho zibera abakobwa yageze k’urubyiniro rwari ruriho Anitha Pendo maze ibintu birahinduka.
Mu gihe hari habanje Ndimbati na Ndahiro Valens Papy bakabanza bakunamira Nyakwigendera Jay Polly biza gutangaza abantu ukuntu Ndimbati yafashe indirimbo Za Jay Polly Mumutwe.
Ibintu byaje Gukomera aho Eric Senderi yageraga k’urubyiniro maze ako kanya Anita pendo asaba Dorimbogo kuza agasuhuza abantu, maze nawe ahita atangira kubyina indirimbo z’amakipe nka Rayon Sport na APR Fc kuko Eric Senderi usanzwe ari umushyushya rugamba yageze ku ndirimbo z’amakipe maze abafana bayo ibyishimo birabasaga.
Ama G the Black wari utegerejwe na Benshi baje byatinze aba araje asuhuza abafana ngo abereke ko ahari maze arongera asubirayo ngo aze yiteguye neza.
Gusa dusoza kuri ino nkuru twavuga ko igitaramo kitatangiriye igihe kandi n’abantu bari bakijemo batari benshi nkuko byari byitezwe.
Umwanditsi: Shalomi Parrock