“Ndarambiwe ndigendeye nisubiriye iwacu” ! Umugore yataye umugabo we munzu arigendera nyuma y’igihe babana ariko amuca inyuma mu ibanga

06/07/2023 22:21

Umugabo witwa Samuel wo mu gihugu cya Kenya , yasizwe n’umugore yemeza ko bari babanye neza ngo na cyane ko uko imyaka yatambukaga baboga udushya mu rugo rwabo.

Amakuru avuga ko Samuel yakomeje kujya ashakisha akazi buri munsi ndetse ngo akaza kukabona kuko yifuzaga ko ubuzima bwabo we na Felecita umugore we bugenda neza.

Ubwo uyu mugabo ngo yari ageze murugo rwe yaje akomanga nk’uko yari asanzwe abikora maze ngo agiye kumva yumva amajwi atandukanye y’abantu gusa yumvamo bavuga ngo “Araje” ariko yumva bivugwa n’umugabo gusa ngo ahageze ntiyamubona.

Yitegereje munzu hose abona buri kimwe ntabwo kiri aho cyagombaga kuba ndetse n’ifoto yari mu cyumba cye ntayirimo, ibyari imitako byamanuwe.Mu kwinjira mu cyumba yasanze umugore arimo kwambara kamwe kamwe ibindi asubiza mu ivarisi (Namwe murabyumva).

Uyu mugore yigize nk’aho ntacyabaye maze ahita yijijisha ahita agenda yihuta aramwegera aramubwira ngo “Share wabayiki ? Byagenze ute ?”. Mu by’ukuri uyu mugore yashakaga guhisha ko yamuciye inyuma ndetse biza no kurangira umugabo amwihoreye ariko umugore yicira urubanza bituma abwira umugabo ati:” Guhora uneka , unshinja kuguca inyuma , ndarambiwe ndigendeye”.Muri uwo mwanya ntacyo umugabo yagombaga gukora. ESE Ari wowe wakora iki ?

Src: Rabapost

Umwanditsi: Munana Patrick

Advertising

Previous Story

Umugore wavukiye ku muhanda akaba amaze no kuhabyarira abana babiri aratabaza avuga ko yabuze uko yajya afata imiti y’agakoko gatera SIDA kubera ubukene

Next Story

Paula Kajala yishongoye kuri Rayvanny avuga ko ariwe wamwandikiye indirimbo ‘Mwambieni’ anamushinja ko akimukunda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop