Paula Kajala yishongoye kuri Rayvanny avuga ko ariwe wamwandikiye indirimbo ‘Mwambieni’ anamushinja ko akimukunda

07/07/2023 07:47

Uyu mukobwa wahoze akundana na Rayvanny yavuze ko ariwe nyiri ndirimbo ‘Mwambieni’ uyu muhanzi aherutse gufatanya na Macvoice.

Nk’uko yabigaragaje anyuze kurukuta rwe rwa Instagram, Kajala yemeza ko muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaragaza ko yananiwe kumwikuramo maze akagaragaza amarangamutima ye kuri uyu mukobwa Paula Kajala umukobwa wa Frida Kajala nawe umaze kuzenguruka mu byamamare.

Muri iyi ndirimbo bivugwa ko yanditswe na Paula Kajala, Rayvanny aririmba ko umukobwa wamutwaye umutima ari umukobwa mwiza wiyize ndetse ngo ko atari nangombwa kumuvuga mu izina.

Mu magambo yuzuyemo kwishongora , Paula Kajala yagize ati:” Mbabwiye ko iyi ndirimbo yayindirimbiye kandi ko arinjye wayanditse ntabwo mwabyemera.Uyu mutipe ntabwo arava ku izima”. Yakomeje avuga ko ubwo bakundanaga Rayvanny atigeze amukundwakaza nk’uko Mario barikumwe abikora.

Urukundo rwa Mario na Paula Kajala rwaje nyuma y’aho yari amaze gutandukana na Rayvanny wari wisangiye umugore we wa Mbere.

Umwanditsi: Patrick Munana

Advertising

Previous Story

“Ndarambiwe ndigendeye nisubiriye iwacu” ! Umugore yataye umugabo we munzu arigendera nyuma y’igihe babana ariko amuca inyuma mu ibanga

Next Story

Bose bimukiye kuri Threads ! Nyiri Facebook yakoze urubuga rushobora gusimbura Twitter yarimaze kwinubirwa na benshi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop