Umugore wavukiye ku muhanda akaba amaze no kuhabyarira abana babiri aratabaza avuga ko yabuze uko yajya afata imiti y’agakoko gatera SIDA kubera ubukene

06/07/2023 20:46

Tumukunde Jennifer uvuga ko yavukiye k’umuhanda nawe akaba amaze kuhabyarira abana babiri yatangaje ko imibereho ye ayikesha abahisi n’abagenzi.Uyu mubyeyi avuga ko yifuza ko yafashwa akavanwa muri ubwo buzim yemeza ko ari bubi cyane.

Tumukunde umaze kugira imyaka 23 y’amavuko yemeza ko kugeza ubu atazi ababyeyi be ndetse ko atigeze abamenya kuva yakwisanga mu muhanda bikaba byanaramuviriyemo kubaho nabi.Uyu mubyeyi yagize ati:” Kuko ntahantu na hamwe ngira ho kuba ubwambere ntwita inda ya mbere haje umusore arambwira ngo nze tugende ajye kuncumbikira, turarana aba anteye inda”.

Uyu mubyeyi yemeza ko mu ngorane ahura nazo hari izo kuba abane bahora bakubitwa n’imbeho ya nijoro bigatuma bahora barwaye umusonga.Yakomeje avuga ko kubura ibimutunga n’abana be nayo ari imbogamizi ngo na cyane bituma abahungu birirwa bamusambanya kugahato.Yagize ati:”Urumva nkanjye sinzi abana banjye , rero ikibabaje ni uko n’abana banjye batazamenya base kuko nk’umusore wanteye inda yambere nasubiye aho yari atuye nkasanga yarimutse ndetse n’uwakabiri nkaba ntapfa kumenya se wamubyaye , gusa icyonzi ni uko ari Marine kuko ubwo bapfataga kungufu bari babiri hariya kwa Mutangana”.

Uyu mubyeyi yemeza ko ibyo kuba atazi se , byamukurikiranye kuko n’abana be batazamenya ba se.Uyu mubyeyi yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubwo yabyaraga umwana wa 2 aribwo yamenye ko yanduye SIDA ngo akaba atabasha gufata imiti neza nk’uko bikwiye bitewe n’inzara n’ubukene.

Yakomeje avuga ko kugeza ari ntabyangombwa afite ndetse ko ngo n’abana be batari mu irangamimerere kubera kubera ko yabuze uko ajya kubandikisha.Uyu mubyeyi yasabye abagira neza kubasha kumufasha kugira abone aho kurara ndetse ngo n’abana be bakurire mubuzima bwiza butandukanye n’ubwo yakuriyemo.

Advertising

Previous Story

Umuntu ushyira amafoto y’ubwambure bwe kukarubanda ashobora kujya afungwa imyaka 3 n‘ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300RWF ariko itarenze ibihumbi 500 RWF

Next Story

“Ndarambiwe ndigendeye nisubiriye iwacu” ! Umugore yataye umugabo we munzu arigendera nyuma y’igihe babana ariko amuca inyuma mu ibanga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop