Monday, May 20
Shadow

Inama : Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko ushobora kuba waranduye SIDA utabizi

Mu buzima, abantu bagirwa inama yo kwirinda no guhora bisuzumisha.Leta y’u Rwanda isaba abantu kwigengesera cyane mu buzima bwabo kugira ngo hato batazarwara nibabimenye, niyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bimenyetso bike ushobora kwibonaho ukaba waranduye SIDA bigasaba ko ugana muganga.

Ni ikinkuru dukesha ibinyamakuru bikomeye byibanda ku nkuru z’ubuzima ku buryo udakwiriye ku byirengagiza cyane.Ibi binyamakuru bivuga ko “Kumenya ko ushobora kuba waranduye SIDA mbere y’igihe ni byiza cyane ndetse ni ingenzi kuri wowe no kuzima bwawe kuko bigufasha kumenya uko witwara nubwo nanone umuntu ari we wimenya mu gihe nabwo yavuye kwa muganga.

1.KUGIRA IBICURANE BIDAKIRA.

Bavuga ko kugira ibicurane bidakira ari ikibazo.Muri iyi ngingo bavuzemo ; Kugira inkorora, umuriro mwinshi, kwitsamura cyane,kuribwa mu minsi,kubabara umutwe cyane byose bizanwa n’iki kimenyetsi cya mbere, ndetse ngo no kubana hakabaho kujya baruka cyane no mu bwiherero bakituma nabi.

2.KUGIRA AMABARA KU MUBIRI.

Kugira amabara kumubiri  bishobora kuba ikimenyetso cy’ibanze cy’uko wanduye SIDA kuburyo biba bisaba ko wihutira kwa muganga.

3.GUTAKAZA IBIRO.

Gutakaza ibiro mu buryo bwihuse cyangwa ukabona uri kujya utakaza ibiro mu buryo budasanzwe  nabyo bifatwa nk’ikimenyetso.HIV igira ingaruka cyane mu igogora cyane bigatuma umubiri wawe ugorwa no kwakira Vitamini ziba ziri mu mafunguro ubwo ugatangira gutakaza ibiro.

4.UMUNANIRO UHORAHO.

HIV itera kugira umunaniro horaho, uyu munaniro nta nubwo utuma uruhuka.Uyu munaniro ni wo utuma habaho kwinjirirwa na virus zitandukanye.Bavuga ko umuntu wanduye SIDA akunda kugira infection cyangwa uburwayi budasanzwe.

Ntabwo ibi bimenyetso bihagije ngo umuntu abe yaranduye gusa ni ingenzi ko bifatwa bikigwaho mu gihe wabyisanzemo bikagutera kujya kwa muganga mu maguru mashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *