Bikomeje gushengura imitima ya benshi ! Aho kwita ku mugore we utwite inda y’imvutsi yagiye kwisambanira n’abandi bagore

09/07/2023 10:52

Umugore witwa Tina yasize imitima ya benshi yuzura agahinda nyuma Yuko avuze ukuntu umugabo we yamuciye inyuma kandi aziko atwite inda y’imvutsi y’amezi 8.

Mu butumwa yanditse Yagize ati” umugabo wanjye yaryamanye nundi mugore mu buriri bwacu kandi njye ntwite inda y’amezi 8. Umugabo tumaranye imyaka 10 dukundana.Barenzaho bakorera amabi yabo mu buriri ababyeyi banjye batuguriye.

 

Uwo mugabo ntacyo ubu avuze imbere yanjye. Niyo mpamvu ubu nta mugabo mfite. Sinakongera kumufata nk’umugabo ukundi ntibyakunda.Ikintu kibabaje muri ibi bintu nuko uyu mugabo waciye inyuma uyu mugore, ngo umugore we yari umwizerwa kuri we ndetse ntakintu na kimwe kibi yaba yarigeze agerageza ku mukorera akaba atumva neza impamvu umugabo we yamukora ibintu nkibyo.

 

Abantu benshi ntibabyumva ukuntu kuguca inyuma biryana, ibaze nawe gukunda umuntu n’umutima wawe wose ugasanga Ari gukora urukundo nundi utari wowe, biba bisa nkaho agukoze ikintu kitazigera kikuva mu mutima wawe.

Uyu mugore akimara gushira hanze ibyo Abantu benshi bakomeje kwibaza icyateye uyu mugabo guca umugore we inyuma kandi abizi ko umugore we inda Ari imvutsi.Kubera iki bigora abantu gukunda umuntu umwe!? Niba wumva uwo muri kumwe atakikunyura aho kumuca inyuma wamubwira ko utakimwiyumvamo ukajya gushaka undi uguha ibyishimo.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

“Umugabo muzima ata umugore ngo nuko yabyaye abana 4 Kandi ashaka 3 gusa ? sinzi igikomeje gutuma abagabo Bata abagore babo” ! Beth Wanjiru yashenguwe cyane

Next Story

“Natangiye kujya mu mashusho y’indirimbo umuryango utabyemera ariko byarangiye bimbereye akazi ubu karantunze” ! Nyuma yo gutwara igikombe mu irushanwa ry’abakobwa beza bajya mu mashusho y’indirimbo yiniguye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop