Nyuma yo gushaka ari kuvuma urugo rwe.
Umwe mu bakorana na Davido, Israel Dmw yagaragaje ko abangamiwe n’urugo rwe na Sheila nyuma y’igihe bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo.
Israel avuga ko yizeraga ko arongoye umukobwa wo mu Itorero ukunda gusa bizatuma atuza akubaka gusa ngo ntibyatinze atangira kujya mungeso mbi.
Kuri ubu aba bombi bari bamaranye umwaka umwe bashakanye ariko nabwo uyu mugabo yavuze ko arambiwe gusa ngo no k’umugore we akaba ari uko.
Israel anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:” Abagabo baca muri byinshi mu ngo zabo.Bakemerewe kujya bagaragaza ibyiyumviro byabo.
“Bakwiriye kuvuga uko biyumva.Ntuzarongore kubera urusengero cyangwa umusigiti.Barahinduka.Nashatse umukobwa wari umukozi w’Imana nziko bizagenda neza,ariko nyuma yarekeye aho kubwiriza ahindura izina”.