Fridaus wabyaranye na Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati nyuma akaza kumujyana munkiko ashinjwa kumuhohotera atujuje imyaka y’ubukure yahamije neza ko hari byinshi yicuza nk’uko byagaragaye mu kiganiro gito cyanyujijwe kuri Instagram y’uwitwa DcClement.
Uyu Ndimbati yafunzwe amezi agera muri atanu nyuma aza kugirwa umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Nyuma yo gusuzuma ikirego cy’ubushinjacyaha hagasangwa ntashingiro gifite.
Uyu mugore babyaranye abana b’impanga mukiganiro yagize Ati “ntabwo izi nduru nzishaka…naratekereje nsanga kujyana umuntu mw’itangazamakuru ntanicyo bimaze kuko ntibyakuyeho Kuba nzunguza”.
Abajijwe niba Bibaye ari nkibisubira inyuma niba yakora nk’ibyo yakoze yasubije agira Ati ” nubwo bitabaho ko bisubira inyuma gusa kuko naje gusanga itangazamakuru ntakeza kanyu, muri abagambanyi, muvugisha umuntu ibyo atakavuze, mukamukoresha ibyo atagakoze, ntabwo bisubiye inyuma nabivuga”.
Ni mugihe hashize iminsi mike Ndimbati yongeye guhamagarwa n’urwego rukuru rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo yisobanure kucyaha ashinjwa cyo kutita kubana yabyaranye n’uyu mugore.
Bityo uyu mugore akaba akomeje kugaragaza ko itangazamakuru ryamushutse rikamukoresha ibyo aragombaga Kuba yarakoze.
REBA HANO IKIGANIRO UYU MUGORE YABIVUZEMO