Naryamanye n’umuhungu wanjye kugira ngo mbyarire umugabo wanjye umwana

15/01/2024 09:26

Umubyeyi wo mu gihugu cya Nigeria yemeye ko yakoze imibonano mpuzabitsina n’umuhungu we yibyariye kugira ngo abyarire umugabo we umwana.

 

 

Uyu mugore witwa Matina Agawua yavuze ko yaburiye umugabo we wa mbere mu hedsmen attack muri Nigeria. Urwo rushako rwe rwambere rukaba rwaramusize abyaranye nuwo mugabo umwana umwe w’umuhungu.

 

 

Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo we yaje kumara igihe ashakana n’undi mugabo wa kabiri, ariko baza guhura n’ikibazo ko we n’umugabo wa kabiri witwa James kubyara byanze neza neza.

 

 

Baje kumara imyaka 6 nta mwana n’umwe bari babyarana, nyuma y’iyo myaka 6 yose nibwo nyirabukwe we ubwo ni ukuvuga nyina w’umugabo we yavuze ko ashaka umwuzukuru butaba ibyo agahita atandukana n’umuhungu we.

 

 

Umugabo w’uyu mugore James yaje gutangira gupanga gushaka undi mugore ariko bibangamira uyu mugore Matina Agawua kuko inzu babanagamo yari yarayishoyeho amafaranga menshi cyane kurusha ayo umugabo we yayishoyeho, bityo byari kugorw uyu mugore kubana nundi mugore mu nzu ye.

 

 

Nibwo uyu mugore yavuze ko yafashe umwanzuro wo kuryamana n’umuhungu we yabyaranye n’umugabo we wa mbere kugira ngo arebe ko yabyarira umugabo we wa kabiri umwana.

 

 

Mbere yo gufata uwo mwanzuro uyu mugore yavuze ko yasabye umugabo we ko bajya kureba utabyara hagati yabo ariko umugabo aranga bityo agenda wenyine.

 

 

Akivayo asanze abyara nibwo yahise abwire umuhungu we ko agomba kumutera inda kugira ngo abyarire umugabo we umwana ariko abwira umuhungu we kubigira ibanga.

 

 

 

 

Source: muranganewspaper.co.ke

 

 

 

Advertising

Previous Story

Umumotari yavuze uburyo yafashwe ku ngufu n’umukobwa yatwaye kuri moto

Next Story

Umugabo yabwiye umugore we ushaka gatanya ko abanza kumusubiza ayo y’amukoye yose

Latest from HANZE

Go toTop