Umumotari yavuze uburyo yafashwe ku ngufu n’umukobwa yatwaye kuri moto

15/01/2024 09:20

Umusore usanzwe Ari Umumotari mu mujyi wa Nairobi yavuze uburyo yafashwe ku ngufu n’umukobwa yari atwaye ndetse avuga uburyo uyu mukobwa yamwingingiye ko bakira imibonano mpuzabitsina.

 

 

Nk’uko uyu mugabo usanzwe atwara moto yavuze ko umunsi we wari wagenze neza nk’uko bisanzwe ariko waje kumubera mubi nyuma Yuko atwaye umugenzi w’umukobwa.

 

 

Yavuzeko yatwaye uyu mukobwa amugeza iwe mu rugo aho uyu mukobwa yari atuye, ariko mbere yo kugenda amusaba ko yaza akamanze yicaraho akamuha amazi nk’ishimwe.

 

 

Motari avuga ko atari kubyanga, Niko guparika moto ye hanze aho mu rugo rw’uyu mukobwa maze yinjira mu nzu. Akigera mu nzu yahise yicara mu nzu maze umukobwa we akomeza ajya mu cyumba.

 

 

Ubwo ngo uyu mukobwa yageraga mu cyumba, yasabye uyu mu motari wari wicaye muri salon yo yamushyira intebe mu cyumba. Kuko uyu mumotari ngo yumvaga ari ibisanzwe yahise aterura intebe ayishyira umukobwa mu cyumba.

 

 

Nk’uko uyu mu motari yakomeje avuga, ubwo yagezaga intebe mu cyumba yari agiye gusohoka ariko umukobwa afunga icyumba. Motari yavuze ko yahise aha umukobwa icyo yashakaga.

 

 

Yavuzeko ko yagize ubwoba agakora imibonano mpuzabitsina nkuko uwo mukobwa abishaka, kuko iyo arabikora byari kurangira uyu mukobwa asakuje avuga ko ari kumufata kungufu.

 

 

 

 

 

Source: NTV kenya

 

 

Advertising

Previous Story

Igitsina gore : Dore ibintu ukwiye gukora Niba abagore bari kwiruka ku mugabo wawe bashaka kumugutwara

Next Story

Naryamanye n’umuhungu wanjye kugira ngo mbyarire umugabo wanjye umwana

Latest from HANZE

Go toTop