“Narashatse umugabo abonye ko ntwite arigendera” Agahinda k’umugore wasigiwe inda y’imvutsi n’uwamushatse – VIDEO

28/01/2023 17:44

Ubusanzwe biragoranye ko wumva inkuru y’umugabo uteye gutyo wasize umugore nyuma yo kumva ko atwite. Iyi nkuru irakuriza kuko iteye agahinda cyane.

Uyu mukobwa waduhaye ikiganuro asobanura neza iby’agahinda ke ndetse yemeza ko abayeho nabi nyuma yo gutabwa n’umugabo bashakanye bakundana.Uyu mukobwa yavuze ko igihe cyageze akiyemeza kujya gushaka gusa nyuma bikamubana agahinda.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UYU MUGORE WASIZWE N’UMUGABO WE ATWITE

Ati:” Njyewe ntabwo nabyariye murugo , nari umukobwa mwiza , mba murugo tubanye neza mu mahoro nyuma nza gushwana no mu rugo ndashaka ariko nkigera mu rwanye nabanye n’umugabo wanjye amahoro kugeza ubwo twataniye.

Umugabo wanjye , yaje kumenya ko ntwite inda ye, amenya ko ariwe uzayitaho kugeza umwana avutse.Ukugabo wanjye ntabwo yigeze azuyaza yahise anyanga agenda atambwiye ntiyagaruka.Kuva yagenda dore uko umwana angana ntabwo yigeze yongera kugaruka”.

Mu kiganiro n’uyu mukobwa yemeza ko abayeho neza ndetse akavuga ko yahisemo kujya ajya kwishakira uturaka twa hato na hato kugira ngo abashe kubeshaho umuryango we.Mu magambo ye yagize:”Ubu ndakora kandi nkora neza akazi mpawe n’ubwo aba ari ibiraka.Ntabwo mfite akazi gahoraho ariko ndagerageza nkakora neza umunsi ku munsi nkabasha gutunga umwana wanjye ndetse na njye ubwanjye n’ubwo biba bigoranye”.

Uyu mugore ukiri muto , yemeje ko iwabo aribo batumye ashaka imbutagihe bitewe n’uko bamusabaga gushaka umugabo kungufu bakamubwira ko natabishobora agomba kujya kwikodeshereza..

Ati:”Murugo iwacu bansabaga kujya kwikodeshereza cyangwa ngo njye gushaka umugabo bitewe n’ubuzima twari tubayemo, byatumye rero ngenda gutyo nsanga umusore udafite gahunda kubera murugo nyuma anaza kunta nsubira iwacu ntwite umwana”.

Kabone n’ubwo yabayeho muri ubwo buzima, uyu mugore yemeza ko abayeho nabi ariko akora uko ashoboye akabasha gutunga umwana we ndetse agafasha n’iwabo ho yasubiye nyuma yo gutabwa n’umugabo.Avuga ko n’ubwo atakibana n’umugabo we ariko azi aho ari aho avuga ko yishakiye undi mugore babana we akaba yaramutaye.

nukanda hano kuri link

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UYU MUGORE

Advertising

Previous Story

Umukobwa yanze impeta umusore yamwambikiye muruhame ? Ese ni umuco mwiza ?

Next Story

Umwarimukazi yasambanyije umunyeshuri amubwira ko aramuha amanota n’umwanya mwiza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop