Advertising

Umukobwa yanze impeta umusore yamwambikiye muruhame ? Ese ni umuco mwiza ?

27/01/2023 07:33

Iyo umusore abona yageze kugasongero ku rukundo rwe n’uwo bakundana nibwo ahitamo kubishyira kukarubanda abantu bose bakabimenya.Ibyabaye ku musore ni agahumamunwa.

Akenshi inkuru y’urukundo iryohera amaso y’abari kuyireba bitegereza ibyayo gusa burya 50/100 byabo baba bategereje iherezo ryabo.Mu gihe umusore cyangwa umugabo ahisemo kwerekana urukundo rwe abayiteguye gusubizwa neza.

ESE BYAGENDEKEYE UTE UWAPFUKAMYE BAKAMUREKERA IMPETA YE ?
KANDA HANO UREBE IYO VIDEO BARIKWANGA IMPETA Y’UMUSORE

Mu mashusho asa neza nayafatiwe ku muhanda agafatwa n’abashungerezi basanzwe bari bitegeye ibirori byabo , umusore yatunguye umukobwa wari wambaye gisirimu cyane maze baraganira byo gushwana maze abari kuruhande bati :” Barigushwana”.

Hadaciyemo n’umunota umwe, umukobwa yahise ashingura atera intambwe imwe arakomeza arigendera maze abantu bati:” Nooo ! ,Nooo”, wumva ko badashaka ko agenda ariko nanone harimo andi marangamutima yo kunnyega.

Umusore byamwanze munda maze arahindukira aca kuruhande ahura n’umukobwa warimo yigendera arongera aramwinginga ngo yemere impeta yari afashe muntoki n’ivi hasi.

REBA HANO IKIGANIRO CY’UMWANA WABYARIYE IWABO TWAGUHITIYEMO

Uyu mukobwa utakozwaga ibyo kwemera impeta yumvikanye muri aya mashusho agira ati:”Kuki ushaka kunteza abantu kuko, haguruka ugende (akomeza avuga ibindi tutumvise neza).Uyu musore wasabaga imbabazi zo kwemererwa impano yabuze amahitamo aseba utyo.

ESE URWO NI URUKUNDO KOKO ?

Ntabwo urukundo rw’ukuri rwinginga , ntabwo urukundo rw’ukuri rwingingwa.Birashoboka ko uyu musore baramutse bamwemereye urukundo rutamara kabiri kuko yasaga n’uwinginga.Abasore benshi barizira bagatekereza ko kuvugana n’umukobwa cyangwa kumara igihe bavuga aricyo gisubizo cyo kwemera ko babana.Umuntu mukundanye ukwezi kumwe , abiri , atatu cyangwa ane ntabwo muhita mubana kuko hari imico muba mutaramenyeranaho, akenshi bisaba gufata umwanya ndetse no gukora cyane.

Abasore bamwe ntabwo bita kumico cyangwa ingeso z’uwo bagiye gukundana cyangwa bifuza kuzagira umugore.Kugera Aho guhakanirwa, biba byarenze uwo uri we byageze kurundi rwego.Bamwe bati:”Ubwo uyu musore yabikoze batumvikanye”.
Ese umusore n’umukobwa babanza kumvikana kugikorwa cyo gutera ivi cyangwa buri wese abikoreraa igihe ashakiye ? Aha watanga igisubizo cyawe ukabikora uko ubishaka gusa ugashyiramo ubwenge.

Previous Story

Umugabo yitaye mu mugozi arapfa nyuma yo gushwana n’umugore yishakiye umukunze

Next Story

“Narashatse umugabo abonye ko ntwite arigendera” Agahinda k’umugore wasigiwe inda y’imvutsi n’uwamushatse – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop