Uyu mukinnyi Neymar Jr yasabye imbabazi umukunzi we nyuma yo kumuca inyuma atwite.
Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko yavuze ko yahemutse cyane asaba imbabazi ndetse yemera ko agiye gukora iyo bwabaga akazahura umubano wabo ukongera ugakomera.
Uyu mukinnyi yakundanye n’uyu mukobwa w’icyamamare kumbuga nkoranyambaga Bruna , bahisha umubano wabo kuva muri 2021 kugeza muri 2022 ubwo babishyiraga hanze bakoresheje Instagram.
Muri 2023 nibwo batangaje ko bitegura imfura yabo bombi dore ko Neymar Jr we asanzwe afite undi mwana w’umuhungu yabyaranye na Carolina Dantas.Ubwo yashyiraga hanze amafoto agaragaza we n’umugore bisa naho bizhimiye inda irimo imfura yabo, yaragize ati:” Nabonye uburyo byakugezeho ndetse n’uburyo wifuje kuba hafi yanjye, numva ngomba gukomeza kukuba iruhande.
Nabakoreye amakosa mwese none bimviriyemo kwicuza impano mpora nsaba imbabazi.Ndisubiraho kandi nyuma yabyo byose umenye ko uri umugore wanjye mwiza nkunda.
Yavuze ibi nyuma y’igihe gito aba bombi (Neymar na Bruna) basinye amasezerano yo kutazahemukirana.
Src: Sportsbrief