“Nanze kwirirwa nteze amaboko abasore mpinduka umubumbyi” ! Umukobwa mwiza ubumba imitako i Kigali yagiriye inama bagenzi we

04/06/2023 07:20

Urubyiruko rutuye i kigali abenshi cyane cyane abasore n’inkumi ntibakozwa ingingo yo gukura amaboko mu mifuka bagahanga uturimo tw’amaboko tubabyarira inyungu.

Umukobwa mwiza witwa IBISHIMIRWE Joyeusex yahisemo inzira yo kubumba Ngo yitandukanye no guhora ateze amaso ak’imuhana imvura yahita ntikaze.

 

Uyu mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 19-25 abumba imitako yo munzu ,k’urubaraza n’ahandi ho gutakwa hanyuranye yavuze ko yakuze akunda indabo kugeza n’aho afashe umwanzu wo kwiga uko yakora indabo zo gutaka ariko zikorewe 90 mu rwanda kandi zikoze mubikoresho nyarwanda.

Yavuze ko abakobwa badakura amaboko mumufuka ngo bakore ,bamubabaza kandi ko byakabaye byiza badakomeje gutega amaboko ahubwo bagashaka icyo bakora nibyo byiza byo kwirinda agasuzuguro k’abasore bashaka kubakoresha ibyo bishakiye bitwaje ko babahaye amafaranga.

Umubare w’urubyiruko rudafite kazi ni mwinshi ,ese abafite ubushobozi bwo guhanga umurimo ni bangahe? Ese abiteguye gukora ni benshi?

 

Umwanditsi: Shalomi Parrock – Juli TV

Advertising

Previous Story

“Mfite umukobwa dukundana nzamubereka igihe nikigera” ! Israel Mbonyi yavuze ko abakobwa bamwitirira atabazi asobanura ko igihe nikigera azerekana uwo yihebeye

Next Story

Umugabo yafunzwe azira gutera inda umwana na nyina uwo mugabo bamushinja ihohoterwa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop