Hari ubwo benshi mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bahisha abo bakundana nabo kugeza ubwo bamwe babiyitiriye.Mbonyi yavuze ko hari umukobwa bamwitiriye ariko asobanura ko atari umukunzi we.
REBA HANO IKIGANIRO CYIZA TWAGUHITIYEMO
Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yagize ati:” Nibyo hari abo nabonye kumbuga nkoranyambaga (Twitter) berekana umukobwa bakavuga ko dukundana ariko ntabwo ariko bimeze.
Ntabwo uriya mukobwa dukundana kandi ntabwo ndi njyenyine , igihe nikigera nzabereka umukunzi wanjye rwose ariko ibi bibazo bihagarare kuko nikenshi mbibazwa”.
Mbonyi yagaragaje ko muri we harimo impano idasanzwe yo kuririmba ndetse no gusengera abantu.