Namushakiye umwarimu ! Bruce Melodie yavuze ko kwinjira muri muzika k’umukobwa we Itahiwacu Britta wagaragaje ko azi gucuranga ari amahitamo

06/10/2023 10:21

Nyuma y’uko tariki 04 Ukwakira, Itahiwacu Britta wa Itahiwacu Bruce Melodie yagaragaye arimo gucuranga indirimbo Want You Back ya Bruce Melodie, Se yamaze gutangaza ko kwinjira muri muzika kwe bizaba amahitamo ye.

 

Uyu muhanzi yatunguranye ubwo yerekanaga uyu mwana w’umukobwa ukiri muto , arimo gucuranga neza ndetse nawe amufasha mu magambo y’indirimbo ubundi we agashyiramo umuziki.Bruce Melodie yabyeretse Nel Ngabo , avuga ko uyu mwana w’umukobwa Itahiwacu Britta ari umufana we wa Mbere.

 

Nyuma y’aya mashusho, umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie, yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko , uyu mwana asanzwe afite umwarimu umwigisha Piano murugo gusa ngo ibyo kuba umuhanzi byo ni amahitamo ye.

 

Ati:” Ariya mashusho yafashwe ku wa Kabiri , turi murugo bisanzwe, mu myaka 10 iri imbere ndatekereza ko azaba ari gutangira Kaminuza, ibyo ndigutegura ni uko yabanza akiga iby’umuziki , numva yazifatira umwanzuro akawiga cyangwa akawureka bizaba ari amahitamo ye.Ni ukumuha umwanya akazabikora mu gihe kiri imbere”.

 

Ubundi yatangiye acuranga gitari kugeza igihe naguriye murumunawe Piano y’abana , yajya ayicuranga akabikunda biba ngombwa ko tumushakira inini kandi ndetse n’umwarimu akajya abikora y’amasomo”.

 

Akunda gucuranga indirimbo za Alicia Keys gusa iza Se sikenshi azicuranga.Ati:” Gucuranga arabikunda , hari indirimbo nyinshi azi gucuranga.Umuhanzi akunda gucuranga indirimbo ze ni Alicia keys n’abandi bo mu Rwanda agerageza kwigana, izanjye zo ntabwo ari kenshi akunda kuzicuranga akunda iyitwa Katherina, muri iyi minsi akunda Foi de Toi.

 

Bruce Melodie asobanura ko gukunda umuziki ari ibintu biri mu maraso y’umuryango w’iwabo n’ubwo bose batahisemo kuwukora nk’umwuga.

 

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi ntashidikanwaho muri muzika Nyarwanda dore ko amakuru avuga ko yawutangiye muri 2008 akawutangira akora indirimbo.

 

Kuba Bruce Melodie akunda gucuranga ndetse n’umukobwa we akaba abikunda , kuba yaba umuhanzikazi nta gishya kirimo na cyane ko Bruce Melodie yemeza ko mu muryango we bakunda umuziki cyane.

Advertising

Previous Story

Abakobwa gusa : Dore uko washimisha umusore mukundana ukoresheje amagambo

Next Story

“Uranyita bro turangana” ! Nyuma yo kwimukira mu Bwongereza umwana yise papa we umubyara ‘bro’ maze Papa we ararakara ashaka kumubiza mu cyaro cy’iwabo

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop