Niba uri umukobwa ushobora kuba ugorwa no gushimisha uwo wihebeye nyamara ari ibintu bitagoye.Muri iyi nkuru turakurangira amagambo Ushobora kwifashisha ukamukora k’umutima.
N’ubwo twabyita ko ari amagambo abakobwa bakeneye nyamara n’abasore cyangwa abagabo barayakeneye nabo kuko iyo uyabwiye uwo wihebeye murushaho gukundana.
1. NTUSANZWE : Iteka abasore bahorana ibibazo bitandukanye byo kwibaza niba koko bambaye neza, niba bari kugaragara neza, niba ishati yambaye isa neza , niba ari guhumura neza n’ibindi. Kuba umukobwa yamwegera akamwerekako yambaye neza , asa neza biramushimisha cyane.
2.NDAGUKUNDA: Iri jambo rituma ashira ubwoba. Ahari uyu musore ahorana ubwoba bwuko mushobora kuba mutari munzira nziza zo gukundana kuburyo atazi neza niba yakwizera.Kukubwira ko umukunda rero biri mu bituma urukundo rwanyu rudasaza.
3.NKUNDA IYO WITWAYE GUTYO : Umukunzi wawe akeneye kumva iryo jambo mu gihe hari ibintu akoze.
4.URIYA MUKOBWA ARAKUREBYE : Ibi bimwerekako utamubonye ngo ugire isoni cyangwa ubwoba bwo kumubwira hari undi umurebye.
5. URI MUKURI : Buri musore akunda umukunzi umushyigikira.
src: Yourtango