“Namaze imyaka 10 nkubitwa n’umugabo w’inyamaswa nashatse” ! Salima yashyize hanze iby’inkoni yakubitwaga n’umugabo we

07/06/2024 14:55

Salima Hussein Abdiraboh  , umugore w’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop George Magai wamamaye nka Madtraxx , yashyize ku karubanda iby’inkuru y’urukundo rwuzuye inkoni yabanyemo n’umugabo we.Uyu mugore yaherekeresheje ubutumwa bwe amafoto y’ibikomere afite umubiri wose.

Kuri uyu wa 07 Kamena 2024, anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze [Instagram], yavuze ko ahahise he ari nk’ikuzimu kuko ngo yari yarashakanye n’umugabo w’inyamaswa.Yagize ati:”Ubundi narinzi ko mu buzima bwanjye ntazigera nkubitwa, ariko nashakanye n’inyamaswa.

“Ubwo ngo uri umusitari Madtraxx. Ubuzima bwanjye bwose ndi kubaho mugahinda, mu bwoba no muri Trauma,kubera uwo mugabo.Imyaka 10 mbana n’umugabo umpohotera”.Muri ubu butumwa harimo amafoto y’ibikomere bye, n’inkovu yatewe n’inkoni yakubitwaga n’umugabo Madtraxx yita Inyamaswa.

Uretse amafoto y’inkoni kandi , Salima yashyize hanze amafoto y’ibigaragaza ko yamuregeye Polisi bakamusaba kumuvuza.Benshi ba babajwe na Salima biyemeza kumufasha kuko na Polisi yahamije ko iri gukirikira iby’iki kibazo n’ubwo Madtraxx ntacyo yari yabivuga ho.

 

 

Advertising

Previous Story

Guverinoma ya Etiyopiya yatangaje ko Urugomero runini rwa Renaissance Réissance (Gerd) rwabyajwe amashanyarazi arenga 2.700 (GWh) mu mezi 10 ashize kurenza uko byari byitezwe

Next Story

“Business mfite ubu impemba neza kurenza umuziki” ! Diamond Platnumz

Latest from Imyidagaduro

Go toTop