Nakunze umugabo wubatse kugeza aho ntekereza kwica umugore we ngo mbane nawe ! Yari indyarya mbi cyane

04/02/2024 13:51

Umugore witwa Uwambajumukiza Florence yavuze byinshi ku nkuru y’ubuzima yanyuzemo akomoza kubyo kuba yarigeze gukunda umugabo wubatse kugeza aho atekereza kwica umugore we ngo babane. Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gerard Mbabazi mu kiganiro kitwa Inkuru yanjye niho uyu mugore yavuze byinshi ku buzima bwe nubwo yanyuzemo.

 

Uyu mugore yavuze ko yatereswe n’umusore amubwira ko ari ingaragu ndetsee uyu mugore ngo aza kumumwemerera urukundo, bajya mu rukundo batyo. Byatangiye urukundo rwabo tumeze nkizindi nkundo ariko ngo uko iminsi yashiraga uyu mugore yakomeje gukunda Umusore cyane, aho yatangiye kumusarira hahandi yaryaga aruko amubonye cyangwa amwumvishe, akanywa aruko uwo musore amuzaniye aka juice.

 

 

Yakomeje avuga uburyo uyu musore yamujyanye mu muryango we aramwerekana ndetse avuga ko na nyina wuwo musore bavuganaga ariko ntamubwire ko afite undi mugore. Icyakora akaba yarigeze kubona ifoto yuwo musore arikumwe n’umugore wambaye impeta.Gusa ntiyigeze abitindaho, nibwo rimwe yamubwiye ko agiye kumwereka mushiki we bageze aho ngo uwo yitwa mushiki w’umugabo cyangwa wuwo musore yari atuye, atungurwa no kwakirwa n’umwana ahamagara wa musore ngo papa ndetse abona wa mugore yabonye mu ifoto ariwe uje acyambaye y’ampeta.

 

Yakomeje avuga ko yabuze icyo akora gusa ngo n’ubundi ibyo ntibyigeze bihindura urukundo akunda wa mugabo hubwo urukundo ngo rwariyingereye ndetsee akomeza kumukunda Kandi abizi ko uwo mugabo afite undi mugore.Rimwe n’arimwe ngo yajyaga atekereza ikintu yakora ngo yegukane uwo mugabo Aribwo yategereje kwica uwo mugore ngo arebe ko yakegukana umugabo we. Icyakora arashima Imana ko ntakintu kibi yakoze nubwo yabitecyereje.

 

Yavuzeko yaje kwitecyerezaho asanga ari kwiruka ku mugabo w’abandi ndetse nawe windyarya, aho ngo yumvaga ko icyo yapfuye n’umugore we w’ambere nawe bashobora kuzagipfa. Ibyo nibyo byatumye yigarura ahagarika gukomeza kwiruka ku mugabo w’abandi.Kuri ubu yavuze ko yabonye undi mugabo umukunda ndetse nawe akunda cyane babana ndetse bakaba baranabyaye. Icyakora avuga ko urukundo ari ikintu abantu benshi bakwiye kujya bitondera kuko gishobora kugukoresha ibidakorwa.

 

 

 

 

Source: Gerard Mbabazi

Advertising

Previous Story

Abagabo bantereta bambwira ko mfite ibinwa binini byiza bifuza gusoma ! Vava Kandi yavuze ko aca abagabo inkwano

Next Story

DRC yayobowe n’umuperezida wapfuye imyaka 30 irashira ! Mukakabera Emeritha – VIDEO

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop