Abagabo bantereta bambwira ko mfite ibinwa binini byiza bifuza gusoma ! Vava Kandi yavuze ko aca abagabo inkwano

04/02/2024 13:33

Umunyarwandakazi Valentine wamamaye nka Vava Dore imbogo kubera iyo ndirimbo yitwa gutyo yakoze, yavuze uburyo abagabo benshi bakunda kumutereta bamubwira ko afite ibinwa binini byiza bifuza gusoma.

Ni mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Gerard Mbabazi mu kiganiro kitwa Inkuru yanjye, uyu mukobwa Vava nubwo yikomye abagabo bakunda kumutereta bavuga ko bakunda iminwa ye ndetse ko bashaka kuyisoma.Muri iki kiganiro Kandi uyu mukobwa yavuze ko hari abasore bamutereta bamubwira ko bamukunda ndetse ko bashaka ko babana nawe ariko ugasanga abo basore ntibashobotse aho usanga bambara amaherena ndetse n’ibindi byinshi bidakwiye kurangwa n’umugabo nyawe.

Sibyo gusa kuko uyu mukobwa yavuze ko Kandi umusore wese uje kumutereta ashaka ko babana, ahita amubwira amafaranga agomba kwishyura nk’inkwanko, mbese Vava niwe uca inkwano abasore bazamukwa, niwe wishiriraho igiciro.Ubwo uyu mukobwa yabazwaga ibyerekeyw cano ye aherutse gufungura yitwa Vava Tv Show, yavuze ko vuba aha arajya ashyiraho ibiganiro bimeze neza ariko byigisha ahanini abakobwa bakora akazi ko mu rugo abigisha uko bizigama ndetse nuko bitwara cyane ko ngo nawe Ako kazi yagakoze.

Yavuzeko ko Kandi Umukobwa ukora mu rugo akwiye kwitonda akamenya icyamuzanye ko arugushaka amafaranga bityo akirinda icyamubuza gukora neza Ako kazi yaje gukora.Ubwo yabazwaga Niba atega buss we yakoresheje izina rya Shirumuteto, yavuze ko ayitega ndetse ko imubangamira kuko abantu benshi bagenda bamusaba ko yabaririmbira, abamusaba ifoto ndetse n’abandi bamubwira ko bashaka ko abagurira. Byose abibona nk’imbogamizi zo kuba icyamamare.

Ni nyuma Yuko Kandi uyu mukobwa yavuze ko ahugiye mu gukora indirimbo zamatora, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Imihigo” aho aba arata ndetse ashima Imihigo HE Paul Kagame amaze kugeza ku banyarwanda.

Source: Gerard Mbabazi

Advertising

Previous Story

Kylian Mbappé yatangaje ikipe agiye kwerekezamo

Next Story

Nakunze umugabo wubatse kugeza aho ntekereza kwica umugore we ngo mbane nawe ! Yari indyarya mbi cyane

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop