DRC yayobowe n’umuperezida wapfuye imyaka 30 irashira ! Mukakabera Emeritha – VIDEO

04/02/2024 13:59

Umugore witwa Mukakabera Emeritha yavuze byinshi ku buzima bwe yabayemo mu gihugu cya Congo ndetse akomoza kubyo kuba DRC yarayobowe n’umuperezida imyaka 30 irashira.Mu kiganiro twagiranye [Umunsi TV] kuri YouTube yacu, Emeritha ufite imyaka irenze 60 nibwo yavuze byinshi ku buzima yanyuzemo.

https://www.youtube.com/watch?v=pkmbiIBeUcI&t=211s

Yavuzeko yavukiye mu gihugu cya DR Congo ariko ari umunyarwanda ko impamvu ari uko umuryango we wari warahungiye muri icyo gihugu cya Congo.Ubwo yabazwaga ku buzima yabayemo ari mu gihugu cya Congo, yavuze ko bari babayeho neza ariko ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, kuko ngo nta macakuburi yabagaho ku buyobozi bwe.Icyakora uyu mugore yavuze ko uyu muperezida yari umuyobozi mwiza ndetse ko yari yaravuze ko azicwa n’uburwayi atazicwa n’imbunda. Ngo Niko byagenze uyu mugabo yishwe n’uburwayi.

 

Ikintu gitangaje yavuze, nuko ngo uyu muperezida Mobutu Sese Seko yari yaravuze ko namara gupfa azayobora indi myaka 30 DRC kandi akayobora atariho. ndetse uyu mugore yavuze ko ariko byagenze nkuko yari yarabivuze.Icyakora ngo ubwo uyu mugabo Mumbutu Sese Seko yapfaga haje gukurikiraho undi muperezida utarafashe abaturage neza ndetse aribyo byatumye uyu mugore n’umuryango we bongera guhunga bagaruka mu gihugu cy’u Rwanda.

 

Yakomeje avuga ko uwamugira perezida yaharanira uburinganire ku bantu Bose ndetse akabwiriza abaturage be gukunda igihugu cyabo harimo no gukunda afurika muri rusange. Yakomeje anavuga ko umwana we amaze imyaka 10 atarabyara.

https://www.youtube.com/watch?v=pkmbiIBeUcI&t=211s

https://www.youtube.com/watch?v=H02PpOGop3g&t=413s

Source: Umunsi

Advertising

Previous Story

Nakunze umugabo wubatse kugeza aho ntekereza kwica umugore we ngo mbane nawe ! Yari indyarya mbi cyane

Next Story

APR FC yifanyije n’imvura banyagirira Musanze FC ku rugo – MAFOTO + VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop