Nakoresheje amarozi kugira ngo abagabo bafite amafaranga bankunda ! Umukobwa yatangaje inkuru y’ubuzima bwe

27/12/2023 10:54

Mu makuru akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ni inkuru y’uyu mukobwa wavuze inkuru y’ubuzima bwe maze itangaza benshi dore ko yavuze ko yakoresheje amarozi kugira ngo abagabo bafite amafaranga menshi bamukunde.

 

 

Amakuru ducyesha ikinyamakuru TUKO, avuga ko uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya yatangaje byinshi ku buzima bwe, aho yavuze ko yagotewe mu buzima bw’umwijima aho yijanditse mu marozi bikamwangiriza ubuzima bwe.

 

 

Uyu mugore ukiri muto yavuze ko imiruho n’ibibazo byatangiye ubwo yari akiri muto ndetse ko yabyawe n’umugore ukiri muto warukiri mu ishuri, aho yavugaga nyina umubyara. Yakuze ahura ningorane mu buzima ariko ngo byose byakomeye ubwo yari akimara gusoza amashuri ye yisumbuye.

 

 

Akimara gusoza kwiga yashatse akazi ndetse atangira kubaho ubuzima bwiza yisanzuye aho yajyaga mu tubyiniri ndetse atangira gukururana n’abagabo bafite abagore bakamuha amafaranga. Byose byazambye ubwo uwo mugabo wari ufite umugore yafatwaga n’umugore we bityo umubano wabo uhita uhagarara.

 

 

Ubwo yatangiye guhura n’imbogamizi kuko uwamuhaga amafaranga yari abihagaritse, ubwo ngo yatangiye kwishora mu buraya kugira ngo arebe ko yabona amafaranga aribwo yaje guhura ngo n’umuganga wamusezeranije kuzamuha amafaranga. Imigenzo y’ambere yakorewe, bayimukoreye yambaye ubusa buri buri aza guhabwa imiti.

 

 

Uyu muganga ngo yamuhaye imiti aho uyu mukobwa yakundwaga n’abagabo benshi kubera umuti yahawe. Nibwo yaje kubatwa n’amarozi ndetse bitangira kumugiraho ingaruka mbi. Icyakora uyu mukobwa ngo yaje gukizwa, ndetse yimukira muri Arusha mu gihugu cya Tanzania.

 

 

Inkuru yuyu mukobwa ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ndetse batangazwa n’ubuzima uyu mukobwa yanyuzemo.

 

 

 

 

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Umugore yatakambiye abantu avuga uburyo umugabo we yamukubitaga yatinze gutaha akamubitira munzira

Next Story

Umusore uzi ubwenge akwiye kuguma guha amafaranga umukobwa batandukanye kugeza igihe uwo mukobwa aboneye undi musore bakundana

Latest from HANZE

Go toTop