Umusore uzi ubwenge akwiye kuguma guha amafaranga umukobwa batandukanye kugeza igihe uwo mukobwa aboneye undi musore bakundana

27/12/2023 11:06

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ni inkuru y’umukobwa wabuze ko umusore uzi ubwenge akwiye kuguma kwita ku mukobwa niyo baba batagindukana, mbese ngo Niba umukobwa mutandukanye ukwiye kuguma kumwitaho ukaguma kumuba hafi.

 

 

Mu mashusho yanyujije ku mbugankoranyambaga ze, uyu mukobwa yasakaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga aho yavugaga ko ngo Umusore Uzi ubwenge akwiye kuguma kwita ku mukobwa niyo baba batagindukana. Ayo magambo yavuze akomeje guteza impaka mu bantu.

 

 

Uyu mukobwa witwa Porcia Maphundi yavuze ko ubusanzwe bizwi ko Umusore ariwe uha umukobwa amafaranga iyo bari mu rukundo ariko ngo abasore benshi iyo batandukanye n’abakobwa bakundana bahita barekera guha uwo mukobwa amafaranga.

 

 

We siko abibona kuko ngo Umusore ubundi Uzi ubwenge akwiye kuguma agaha amafaranga umukobwa kugeza igihe uwo mukobwa aboneye undi musore bakundana bityo akaba ariwe utangira kumuha amafaranga.

 

Amagambo y’uyu mukobwa akomeje kurikora ku mbugankoranyambaga aho abantu benshi cyane abasore bari kuvuga ko bidakwiye kuko ngo ntiwakita ku mukobwa mudakundana.

 

 

 

 

Source: ghpage.com

Advertising

Previous Story

Nakoresheje amarozi kugira ngo abagabo bafite amafaranga bankunda ! Umukobwa yatangaje inkuru y’ubuzima bwe

Next Story

USA : Umwana yishe uwo bavukana amuhoye ko yahawe impano nyinshi kuri Noheli akamurenza

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop