Umugore yatakambiye abantu avuga uburyo umugabo we yamukubitaga yatinze gutaha akamubitira munzira

27/12/2023 10:41

Umugore wo mu gihugu cya Kenya witwa Zippy Okoth wo mu Mujyi wa Nairobi akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga aho yatangaje ko umugabo we amukubita iyo yatinze gutaha.

 

 

Nk’uko uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya yabitangaje, yavuze ko we n’umugabo we bahuye ubwo uyu mugore yigaga muri kaminuza. Icyakora ngo bari batuye mu bihugu bitandukanye ariko nyuma ngo uyu mukobwa akirangiza kwiga yaje kubona akazi.

 

 

Nyuma y’amezi macye uyu mukobwa abonye akazi, ngo baje gukora ubukwe maze bahita babana. Yavuzeko ubwo yakundanaga n’umugabo we Atari azi neza umugabo we kuko ngo bakundanaga urukundo rwa kure bita long-distance relationship, ariko nyuma bamaze kubana yaje gitungurwa nimico y’umugabo we.

 

 

Akimara kubyara umwana we w’ambere, ngo umugabo we yamubwiye ko agomba kwambara ibintu binini cyane, ndetse ngo iyo agiye ku kazi umugabo aramukurikira no gutaha akaza kumufata kuko ngo ntaba ashaka ko yagirana ibiganiro nundi mugabo utari we.

 

 

Akimara kubyara umwana wa kabiri ngo yaje kubona akandi kazi ko kwigisha aho uyu mugore ngo yatahaga atinze. Rero ubwo yatindaga gutaha umugabo we yarazaga akamukubitira mu kazi ku karubanda amusebya imbere y’abantu ndetse ngo ntiyatinyaga no kuvuga ko umugore we Ari mubi.

 

 

Uyu mugore yavuze ko nyuma yo kurambirwa umugabo we yaje guhungana n’abana be maze ajya kuba hanze aho yitaga kubana be. Ndetsee yavuze ko yaje guhana gatanya n’uwahoze ari umugabo bityo kuri ubu akaba afite akazi ariko ngo nta mukunzi cyangwa umugabo afite kuko yizera ko azabona umugabo umukunda.

 

Yagiriye inama abakobwa ndetse n’abagore muri rusange kujya bita kukumenya umugabo bagiye kubana mbere Yuko bashakana.

 

 

 

 

Source: ghpage.com

Advertising

Previous Story

Umukinnyi wa Filime Lee Sun yiyahuye

Next Story

Nakoresheje amarozi kugira ngo abagabo bafite amafaranga bankunda ! Umukobwa yatangaje inkuru y’ubuzima bwe

Latest from HANZE

Go toTop