Biragoye ko ibihe tugezemo wabona umukobwa cyangwa umusore warwaye indwara y’urukundo (indege), hamwe usanga umuntu yababajwe cyane no kuba umukobwa wamukundaga cyangwa umusore wamukundaga batandukanye ari nayo mpamvu abenshi basigaye bemeza ko nta rukundo rukibaho nababyemeye bakemeza ko nta rukundo rw’ukuri wabona.
N’ubwo bimeze gutyo hari bacye barusigaranye barimo James usigaye warazinutswe abakobwa kubera agahinda yagiriye mu rukundo.
Ikiganiro kihariye Ngoga James yagiranye n’itangamakuru (JULI TV) yahishuye icyatumye asigaye afata abakobwa nk’abagome babi cyane kuko bamwangirije umutima bikamutera kuzinukwa urukundo kuburyo ubu atizera ko azongera kwizera ikiremwa muntu mu rukundo.James yagize yagize ati: “Depression ibaho nange narayirwaye ubwo umukobwa nizeraga yanyangaga kandi naramwimariyemo, namuterese amezi 5 urumva ko nari muzi wese pe ,ndangije mubwira ko mukunda arabyemera Nyuma naje gushiduka ari kumbeshya , yandushije Ubunyamujyi ashaka kudukunda turi babiri.
Kubera ukuntu nari naramwizeye akantenguha ,bitewe n’ukuntu byantwaye igihe ngo mwereke ko mukunda akaza kuntenguha byatumye mbona ko abakobwa ari abagome.Yahoraga akora amakosa nkamubabarira ariko ntahinduke ,mbabazwa cyane n’igihe nataye n’ukuntu yankinnye mo agapira nange ubu n’ugura n’abakobwa nikomereza”.James Ngoga yasoje agira inama urubyiruko bakitondera gukunda uwo babonye cyangwa kwimariramo umuntu cyane cyane kwimariramo abakobwa ngo kuko ari abagome!.
Ni ikizamini gikomeye kuzasura umutima w’abantu iki gihe ngo uzasange abakundana by’ukuri ,ndetse n’abantu benshi bamaze kwiheba bavuga ko bigoye kubona uwo ukunda agukunda by’ukuri. Ese byagenze gute ? Kubwa wee uwo ukunda umukunda by’ukuri cyangwa nawe agahinda k’urukundo karenda kukwica?
Umwanditsi: Shalomi P