Umuntu ushyira amafoto y’ubwambure bwe kukarubanda ashobora kujya afungwa imyaka 3 n‘ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300RWF ariko itarenze ibihumbi 500 RWF

06/07/2023 17:09

Guverinoma y’u Rwanda iri murugendo rwo kuvugurura itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange dore ko biteganyijwe ko hazashyirwamo ibyaha bishya bitari bisanzwe muri iki gitabo birimo n’icyo kwiyandarika.

Umushinga w’Itegeko watangiye gusuzumwa n’Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburenganzira n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu.Ni itegeko rizaba riteganya ibikorwa bifite ingaruka mbi ariko itegeko ririho ritigeze riteganya nk’ibyaha kandi nyamara bigaragara ko bene ibi bikorwa bigenda byiyongera , birimo no kwiyandarika mu ruhame.

Itegeko rishya risobanura ko umuntu  wambara ubusa buriburi mu ruhame, ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake cyangwa ukora imibonano mpuzabitsina aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’izahabu itari munsi y’ibihumbi 300RWF ariko itarenze ibihumbi 500 RWF cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kugeza ubu ikintu abantu benshi bibaza ni ukumenya ibizajya bishingirwaho harebwa niba koko umuntu yakoze ibikorwa byo kwiyandarika mu ruhame.Depit Ndoriyobijya Emmanue yagize ati:” Kwiyandarika bihera he bikagerukira he ? Ni ibiki turashyira muri iri tegeko ku buryo tuzajya tuvuga ngo umuntu wiyandaritse kuri uru rwego azajya ahanwa n’iri tegeko”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko kuri ubu hari ibyaha bishya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ku buryo hakenewe amategeko abikumira.Ati:”Hari ibyaha birimo kugenda byaduka bishingiye no kumbuga nkoranyambaga ubona bikwiriye guhanwa (…) kuko ababikora baba bagambiriye ikibi”.

“Ujya kubona ukabona umuntu yifashe amafoto yambaye ukuntu , agira ibyo yikora akayakwirakwiza muri sosiyete, urabireba ukavuga uti ni ibijyanye n’Isi tugezemo”.

Dr Murangira yavuze ko ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bikomeje gufata indi ntera ku buryo ari ibintu abantu badakwiriye kurebera gutyo.Yatanze urugero rw’uherutse gutabwa muri yombi ashinjwa kwandika ubutumwa bushishikariza abantu gusambanya abana.Ati:” Kuko yumva ngo ni urukuta rwe akumva ki atahanwa.Hariho ibyha by’urukozasoni ubona ko tutareka muri Sosiyete Nyarwanda, ikigamijwe ni uko yaba yubaha amategeko , umuco Nyarwanda ndetse no gutinya icyaha”.

“Hari ibyo umuntu kora ukabona yifashe amafoto yambaye ubusa , wenda yahishe mu maso, yarangiza akabikwirakwiza.Ukibaza nk’ibyo bintu , ntabwo twabireka.Ni muri ubwo buryo bw’urukozasoni bigenda byaduka bitijwe umurindi n’Isi turimo y’Ikoranabuhanga”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera , Nyirahabimana  Solina yavuze ko itegeko rishya rizafasha mu gukumira ibi byaha no kubihana mu gihe hari abarirenzeho bakabikora.

Umuvugizi wa RIB Dr.Murangira Thierry

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’Andi mategeko, Nyirahabimana Solina yasobanuye ibijyanye n’ibizaba bikubiye mu Itegeko rishya riteganya ibyaha n’ibihano

Isoko: IGIHE.COM

Umwanditsi: Patrick Munana

Advertising

Previous Story

“Nagize ihungabana rikabije ubwo umukobwa nari narihebeye yanyanga nkarwara indege” ! Ngoga James yavuze ko abakobwa ari abagome bikabije

Next Story

Umugore wavukiye ku muhanda akaba amaze no kuhabyarira abana babiri aratabaza avuga ko yabuze uko yajya afata imiti y’agakoko gatera SIDA kubera ubukene

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop