Mushiki wa Diamond Platnumz yakomoje ku rukundo rwa Sara na musaza we

30/04/2024 11:10

Esma Platnumz yananiwe kwihangana nyuma yo kubona uburyo musaza we Diamond Platnumz n’umukobwa bakundanye mbere Sara, bahoberanye mu gitaramo cya Serengeti cyabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Mushiki wa Diamond yavuze ko Sara agifite agasura ku buto kandi nyamara ngo amaze gukura bitewe n’uburyo yamubonye.Uyu mukobwa yagarutse kuhahise ha Diamond na Sara yemeza ko Sara ariwe wanze musaza we bikagira ingaruka ku muryango wose ndetse ngo bikaba ibihe bikomeye kuri msaza we Simba.

Esma yagize ati:”Sara arimo kugenda ari gukura ariko wasanga umugabo we amwibeshyaho [….]”.Ubwo Diamond Platnumz na Sara bari ku ubyiniro Ati:”Iyi ndirimbo nayiririmbye ubuzima bwanjye bwose [Nakwambie].Nagerageje kuririmba nkiri muto ariko uko naririmbaga indirimbo ya bagambi.Kugeza nkuze uko naririmbaga byarangaga pe, hari urwego ntari nageraho kandi hari ibyo ngomba kubanza gucamo”.

Diamond Platnumz ubwo yari ageze kuri iyi ndirimbo, yahise abwira Sara kuza ku rubyiniro asaba umucungira umutekano kumuzana ku rubyiniro.Agaruka ku buto bwabo, Simba yagize ati:”Uyu ni Sara , imyaka 15 irashize namuririmbiye iyi ndirimbo ‘Kamuambie’ nkura ndi mu rukundo nawe.Najyaga nsohoka munzu ubwo nabaga ndi muri Tandale, naramubonaga nkamera nk’ubonye Beyonce ;…”.

Diamond Platnumz na mushiki we, bemeza ko we Sara yari uw’agaciro mu buzima bwabo gusa ngo ntabwo yaje kuhaguma.

Advertising

Previous Story

Diamond Platnumz yavuze inkomoko y’urukundo akunda nyina

Next Story

Davido yikomanze mu gatuza ategereza Rihanna

Latest from Imyidagaduro

Go toTop