Advertising

Diamond Platnumz yavuze inkomoko y’urukundo akunda nyina

30/04/2024 10:41

Umuhanzi wamamaye muri Tanzania, mu Rwanda n’ahandi ku Isi Simba, yahishuye impamvu yatumye ahora iruhande rwa nyina ndetse n’abantu bose bakamenya ko we na Nyina ari agatoki ku kandi.Uyu musore yavuze ko hari impamvu ikomeye cyakora anagaragaza ko byangije umuziki we.

Benshi mu bazi Diamond Platnumz, bazi na nyina nka Mama Dangote ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 6.3 [Followers] kuri Instagram.Uyu mugore ntabwo yamara kabiri atari yashyira ku mbuga Nkoranyambaga ze umuhungu we Diamond Platnumz cyangwa abazukuru be akunda cyane; Tiffah na Naseeb Junior.Ibi nabyo bigaragaza uburyo Diamond yamuhaye izina atari ku munwa gusa ahubwo no kubamukurikira.

Uyu mugabo w’abana 4 n’abandi atemera neza, yagarutse ku buzima bushaririye yabanyemo na nyina kugeza ubwo uyu mubyeyi yaje no kurwara ‘Pararize’ na ‘Stroke’.Diamond yagize ati:”Ndi umutangabuhamya w’ubuzima bubi mama wanjye yanyuzemo bigatuma mpagarika ishuri.Muri 2003, mbere y’uko Tiffah avuka , mama yarwaye indwara ya Stroke iza gutuma aba ‘Pararize’.Byari ibihe bigoye kandi biteye inkeke kuri njye ntabwo narinzi icyo nakora”.

Muri iki cyumweru na none, Simba yagaragaje umugore watumye agira izina rikomeye kubera indirimbo ‘Kamwambie’ kuko bakundanaga bikaba inzira nziza yo kuyandika no kuyiririmba.Diamond yagize ati:”Sara niwe mpamvu yatumye nshyira hanze indirimbo ‘Kamwambie’.Arangije amugaragaza nk’umukunzi we w’ahahise.Benshi bongeye gutera agatima kuri Filime y’urukundo rwa Diamond na Zuchu umuhanzi we muri WCB.

Ubwo umuvandimwe wa Diamond Platnumz na Zuchu bari munzu ya Diamond, bashyize amashusho kuri Instagram bari kumwe bagira bati:”Mushiki wanjye Zuchu, nje gufata ibikapu byanjye.Watumye ndara kandi sibyo {……}”.

 

Previous Story

RULINDO: Umugabo w’imyaka 85 yicukuriye imva azashyingurwamo

Next Story

Mushiki wa Diamond Platnumz yakomoje ku rukundo rwa Sara na musaza we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop