Advertising

“Muhagurukane imbaraga mukore Imana izabaha umugisha” ! Pastor Eric Nduwimana

28/08/2024 16:13

Pastor Eric Nduwimana uyobora King Jesus Ministry, yasabye abantu gukora kuko ari bwo Imana izaha umugisha.

Ubusanzwe Pastor Eric Nduwimana akorera umurimo w’ivugabutumwa muri Uganda mu Mujyi wa Kampala.Mu butumwa yageneye abantu yavuze ko urukundo rw’Imana rugera kuri bose cyakora ngo Imana igasaba buri wese gukora imirimo ye kugira ngo Imana ijye ibona aho icisha imigisha.

Mu magambo ye yagize ati:” Igikorwa cyose kitarimo ubwibone gitanga umusaruro uhagije. Muhagurukane imbaraga mukorane umwete kuko Imana iha umugisha ibikorwa by’abanamwete kuruta iby’abanebwe”.

Pastor Eric Nduwimana aherutse gufasha abageze muzabukuru badafite ubushobozi bwo kwifasha muri Uganda aho yabahaye ubufasha bw’ibiribwa n’amafaranga bifite agaciro k’amafaranga angana na Miliyoni 12 RWF.

Mu nyigisho ze zitandukanye atanga zibanda cyane ku kwigisha abantu gukora ariko bubaha Imana.

Previous Story

Bien Aime uri mu Rwanda yavuze ko ari umugisha kuri we gukorana na Bruce Melodie

Next Story

Massamba Intore yavuze ko igitaramo 3040 kuri we ari amateka n’umurage.

Latest from Iyobokamana

Go toTop