Moses yatangaje ibintu byashyize benshi mu rujijo

29/04/2024 13:22

Umunyamideri Moses Turahirwa washinze ‘Moshions’, yatunguye benshi ubwo yahamyaga ko afite abana , abakwe n’abakazana n’ibindi bigirwa n’uwagize umuryango we bwite.

Nyuma yo gutangaza ko ari umukobwa , Turahirwa Moses uvugwaho kuryamana n’abo bahuje ibitsina ndetse nawe akaba yariyemereye ko kwambara ubusa ari ibisanzwe kuri we , yahamije ko ngo afite abana ,abakwe n’abakazana ubwo yasubizaga ubutumwa bw’umwe mu bakoresha imbuga Nkoranyambaga wagaragaza agahinda yatewe nawe.

Uwitwa Uwitwa Ndagije Sam [ Intore Sam Ndagije] ku rubuga rwa X, yashyize hanze ubutumwa agaragariza uyu Moses ko hari byinshi yahombye yari kuzageraho iyo ataza kujya mu byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina.Uyu watanze ubutumwa yabivuze mu rwego rw’umuntu mukuru , ushobora kuba yaritegereje akabona neza ahazaza ha Turahirwa Moses by’umwihariko na nyuma yo gupfa kwe.

Yanditse ati:” Wari kuzagira abana beza nkawe,wari kuzabaraga umwuga wawe, wari kuzagira abakwe, wari kuzagira abakazana,wari kuzagira wenda abuzukuru wari kuzanezeza umuryango. Uri umuhanga mubyo ukora ariko nupfa uzaba uzimye , abakunda ibyo ukora bazasigara bimyiza imoso Moses Turahirwa”.

Nyuma y’ubu butumwa bwuzuye agahinda gakomeye , Moses ntabwo yatinze gusubiza kuko yahise gira ati:”Abo bose ndabafite”. Sam yagize ati:”Reka kutubeshya”. Undi nawe ati:”Nawe reka kutubeshya inzagihe muvandimwe [Bro], genda gake”. Uyu musore yagaragaje ko yishimiye ko Moses amwise bro, bishatse kuvuga ko noneho yemeye kuba umuhungu.Ati:”Imana ishimwe ubwo uvuze ko ndi ‘broh’ ntari ‘sister’ wawe”.

Ubusanzwe Moses Turahirwa ni umwe mu bahanga mu mideri u Rwanda rufite. Uyu musore yagiye abigaragaza kenshi ariko biza kwangirika ubwo yatangiraga kugaragaza cyane ko aryamana n’abo bahuje ibitsina.

https://twitter.com/MosesTurahirwa/status/1784862109597118764

Advertising

Previous Story

Menya impamvu abasore benshi banga gushaka abagore bakaba bonyine imyaka ikaza indi igataha

Next Story

Mu marira menshi Thiago Da Silva yasezeye ku bakunze ba Chelsea

Latest from Imyidagaduro

Go toTop