Advertising

MU MAFOTO: Reba uko Tour du Rwanda iri kugenda

02/19/24 10:1 AM

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare nibwo hatangiye agace ka Mbere ka Tour du Rwanda, irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ririkuba ku nshuro yaryo ya 16.

Mbere y’uko agace ka Mbere gatangira himakajwe gahunda ya Gerayo Amahoro aho abayobozi n’abandi bitabiriye iri rushanwa babanje gutambutsa ubu butumwa basaba abakoresha umuhanda kugira umuco wo gusigasira umutekano wo mu muhanda hirindwa uburangare n’andi makosa ashobora guteza impanuka.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko umunsi wa Mbere w’isiganwa ryabereye mu Mujyi wa Kigali warangiye nta mbogamizi igaragaye , abasaba Abanyarwanda gukomeza gusigasira umutekano kugira ngo irushanwa rizagende neza.

REBA AMAFOTO

Sponsored

Go toTop