Mu gihugu cya Kenya Umusore w’imyaka 23 yakubise umu police aramwica amuziza ko yamwatse telephone ye

04/12/2023 19:25

Ubusanzwe umuntu ushinzwe umutekano mu gihugu runaka aba afite uburenganzira bwo gucunga umutekano w’abantu ndetse agakora uko ashoboye bikagenda neza.

None se bigenda Ute iyo umuntu ukwiye kurindirwa umutekana hubwo awubujije ushinzwe kumucungira umutekano!! Icyakora bivugwa ko hari nubwo ushinzwe umutekano yitwaje icyo aricyo akabuza umutekano abo ashinzwe kurinda.

 

Hirya no hino ku mbugankoranyambaga hakomeje kuvugwa inkuru y’uyu musore w’imyaka 23 wo mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi wakubise ushinzwe umutekano ndetse akamukubita agashiramo umwuka.

Abashinzwe umutekano baravuga babwiwe n’abatanga buhamya bari aho ko ucyekwa yaje iruhande rw’ushinzwe umutekano Ari kuvugira kuri telephone ndetse avuga mu rurimi gakondo rwo muri Kenya arinako avuga cyane.

Ibyo ni nyuma Yuko mu minsi ishize umu police aherutse kwica umuntu ku muhanda amuziza ubusa kuko ngo yamurashe amwibeshyeho.Uwo mu police ubwo yageragezaga kwaka uwo musore telephone ye kuko ngo yamuzizaga ko Ari kuyivugiraho cyane, uyu musore yanze kuyimuha maze bararwana uyu musore ahondagura ushinzwe umutekano ndavuga umu police mpaka ashijemo umwuka.

 

Biravugwa ko uyu mu police yagerageje gukoresha ububasha bwe ku ngufu mu kwaka uyu musore telephone ye bikarangira amwivuganye. Kuri ubu ucyekwa Ari mu maboko y’abashinzwe umutekano kugira ngo abazwe ibyaha ashinjwa.

 

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Nyuma gutuburira umunyamakuru Peace Hyde Diamond Platnumz na Zuchu bateruranye ubwo bari kurubyiniro – AMAFOTO

Next Story

Muri Kenya umwana w’umuhungu w’imyaka 15 yahatirijwe kurya ibirutsi bye abyanze akubitwa izakabwana

Latest from HANZE

Go toTop