Muri Kenya umwana w’umuhungu w’imyaka 15 yahatirijwe kurya ibirutsi bye abyanze akubitwa izakabwana

04/12/2023 19:35

Buri gihugu kigira imigenzo ndetse n’imiterere n’imigirire yacyo, aho usanga abatuye igihugu runaka bashobora kuba bakora ibintu biteye ubwoba ndetse rimwe narimwe biteye agahinda.

Icyakora Hari ibikorwa bikaba ngombwa ko bicibwa kuko bibamo imigenzo mibi ndetse igira ingaruka kuri abo babikora.Hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa n’inkuru yuyu mwana w’umuhungu w’imyaka 15 wasanzwe yahondaguwe urusinga rushyushye ndetse yanahatirije kurya ibirutsi bye.

 

Nkuko ibinyamakuru byo muri iki gihugu cya Kenya bikomeje kubivuga, bivugwa ko uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 15 yakubiswe n’agatsiko kinsoresore zari zishyize hamwe zikora ibyo zitaga ngo ni imihango, nibwo bahatirije uyu muhungu kurya ibirutsi maze arabyanga, Niko gukubitwa.

 

Ubwo abantu bajyaga kuhagera, basanze uyu mwana aryamye hasi umugongo we wise wuzuye ibisebe cyane ko uyu mwana yari yakubiswe urusinga rushyushye ndetse kuri ubu uyu mwana yagejejwe ku bitaro Ari kwitabwaho n’abaganga.

Uyu mwana ubwo yabazwaga uko byagenze, yavuze ko yahatirijwe kurya ibirutsi arinako akubitwa urusinga rushyushye ndetse yavuze ko Atari gukomeza kwihanganira ubwo buribwe, ubwo nyina umubyara yahageraga yahise ahamagara abashinzwe umutekano nibo batabaye uyu mwana w’umuhungu.

Kuri ubu abashinzwe umutekano bari gukora uko bashoboye ngo bakurikirane ikirego cyuyu mwana w’umuhungu w’imyaka 15 ndetse bijeje umuryango we ko bari bumuhe Ubutabera ndetse bagafata abo Bose bagize uruhare mu ihohoterwa ry’uyu mwana.

Source: Citizen Tv Kenya

Advertising

Previous Story

Mu gihugu cya Kenya Umusore w’imyaka 23 yakubise umu police aramwica amuziza ko yamwatse telephone ye

Next Story

Umugore yajugunye umwana we w’amezi 8 mu nyanja amuziza kuba afite ubumuga bwo kutumva, atabarwa n’abagira neza

Latest from HANZE

Go toTop