Mu gihugu cya Kenya abakirisitu bishe umujura bamuziza kubiba amaturo angana n’ibihumbi bibiri

01/02/2024 14:32

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya wishwe n’abakirisitu bamuziza kubiba amaturo angana n’ibihumbi bibiri ayakuye mu rusengero.

Nkuko byatangajwe na raporo yakozwe, bivugwa ko abo bakiristu bashenguwe cyane n’uburyo uwo mugabo yabibye noneho akiba ibyabo abikuye mu rusengero aribyo byatumye uyu mugabo akubitwa izakabwana kugera ubwo ashizemo umwuka.Umuryango wuyu mugabo warakajwe cyane n’uburyo yishwe ndetse bakomeje kwaka Ubutabera bavuga ko uyu mugabo yagiye kwiba kuko yabashakiraga icyo barya bityo ko bakwiye guhabwa Ubutabera.

 

Umurambo w’uyu mugabo watwawe ku ivuriro n’abashinzwe umutekano kujya gukorerwa isuzuma kugira ngo bamenye neza icyahitanye uyu mugabo. Bategereje ko umuryango we uza gutwara umurambo bityo bakajya kumushyingura.

Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje gutanga ibitekerezo kuri iyi nkuru bavuga ko uyu mugabo atagakwiye kuba yakorewe ibyo bintu byamuhitanye ko ahubwo bari kwitabaza inzego zumutekano aho kugira ngo bice umuntu.

Abo bakiristu kandi bakomeje kunengwa na bamwe bavuga ko bakwiye kujya bagira Umutima wa gikirisitu kuko kwica umuntu sibyo bikwiye kuranga umukirisitu nyawe.

Source: citizen Tv Kenya

Advertising

Previous Story

H.E Paul Kagame wageze muri Amerika yahuye n’abanyapolitiki baho ba mbere

Next Story

Abasore babiri banejejwe nuko bashyingiranwe kubana akaramata

Latest from Iyobokamana

Go toTop