H.E Paul Kagame wageze muri Amerika yahuye n’abanyapolitiki baho ba mbere

01/02/2024 09:08

Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuye n’abanyapolitiki mbere y’uko hatangira ibikorwa birimo na Rwanda Day izaba iminsi ibiri.Mu banyepolitiki bazitabira Rwanda Day harimo uwabaye Guverineri wa Carolina y’Epfo, David Beasley.Amakuru dukesha Ibirori by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , avuga ko aba bayobozi bahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rwego rwo kwitegura isengesho ryo gusabira Igihugu [ Nation Prayer Breakfast ] riteganyijwe ejo ku wa 02 Gashyantare 2024.

Bavuga ko Perezida w’u Rwanda yahuye n’uwahoze ari Guverineri w’Intara ya Carolina y’Epfo David Beasley , wanabaye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa , N’Umushingamategeko John James.Ubu butumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda bukomeza buvuga ko ” Kandi Perezida yakiriye abanyamuryango b’Itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko b’Abirabura [ Black Caucus ] bari bayobowe na Stiven Horsfod. Baganiriye ku mahirwe ari mu mikoranire yagati y’u Rwanda na Caucus”

Ubwo Perezida Kagame yahuraga n’abanyapolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari kumwe na bamwe mu Bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda , barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta na Ambassador w’u Rwanda muri USA Mathilde Mukantabana. Perezida Kagame uzayobora Rwanda Day Iteganyijwe i Washington DC ku ya 02 na 03 Gashyantare 2024 we na Madamu Jeanette Kagame bageze muri uyu Mujyi kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024.

RADIOTV10

Advertising

Previous Story

YouTube yahagaritse urubuga rwa TB Joshua kubera ibiganiro n’imvugo byagiye bikoreshwaho

Next Story

Mu gihugu cya Kenya abakirisitu bishe umujura bamuziza kubiba amaturo angana n’ibihumbi bibiri

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop