Abasore babiri banejejwe nuko bashyingiranwe kubana akaramata

01/02/2024 14:42

Imwe mu nkuru ikomeje kwigarurira imbugankoranyamaga ni inkuru yaba basore babari b’abatinganyi bambikanye impeta maze bemeranya Kubana ubuzima bwose busigaye nk’umugore n’umugabo nubwo bombi ari abagabo.

Abo basore babiri bombi banyujije amafoto yabo banezerewe ku mbugankoranyambaga aho bari bari kwambikana impeta aricyo cyatumye amafoto yabo akomeza gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga.Mu mafoto basangiye abantu, bagaragaye bari gusomana ndetse bishimanye aho bari bari gukata cake ndetse naho bambikanye impeta yo kubana ubuziraherezo.

Ubwo abo bombi babazwaga Niba bagiye kubana ndetse babazwa gahunda bafite yo kubyarana, umwe muri bo yavuze ko asanzwe afite umwana ndetse mukuru kuko ngo umwana we yavutse muri 2004.Icyakora abantu Bose siko bishimiye kubabona kuko Hari abantu bamwe n’abamwe bavuze ko bitari bikwiye kubona abagabo babiri ngo bakundanye bakagera aho bakora ubukwe, ibyo ngo ni ubugoryi nubwo Hari bababifurije kubana ubuziraherezo.

Ibyo Kandi bibaye nyuma Yuko umushumba mukuru wa Kiliziya gatulika aherutse kuvuga ko abaryamana bahuje igitsina bemewe guhabwa umugisha cyangwa gushyingirwa nubwo ibyo bitavuzweho rumwe n’abantu benshi cyane ko abantu benshi harimo abapadiri icyo gutecyereza bakirwanyije bivuye inyuma.

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Mu gihugu cya Kenya abakirisitu bishe umujura bamuziza kubiba amaturo angana n’ibihumbi bibiri

Next Story

Nyabihu: Bibukijwe ko bagomba guharanira kuba intwari- VIDEO + AMAFOTO

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop