Mu by’ukuri ubu bushakashatsi bwakozwe n’abantu barimo Julie Bakker wo mu Bubiligi bwagaragaje ko umuti witwa ‘kisspeptine’ ufasha mu kongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagore.
Imiterere y’imisemburo, umunaniro, ibitekerezo bitari hamwe n’ibindi bibazo biri mu bishobora gutuma umugore atagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.Nubwo bimeze bityo, ubwo bushake buba buhari ariko busa n’ubusinziriye. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kubukangura bishoboka ndetse ko ‘kisspeptine’ ari kimwe mu byafasha muri urwo rwego.
Uyu mwarimu muri Kaminuza ya Liège mu Bubiligi witwa Julie Bakker umaze igihe kirekire akora ubushakashatsi kuri kisspeptine, yavuze ko nta gushidikanya yasanze ari umuti mwiza ku bibazo by’imibonano mpuzabitsina ku bagore nk’uko inkuru ya 7sur7 ibivuga.Impamvu ugenewe abagore ngo ni uko n’ubusanzwe ari bo bagorwa no kugira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina iyo bataragera mu bihe by’uburumbuke.
Mu by’ukuri ibyo ni na ko bimeze ku nyamaswa z’ingore mu gihe ku z’ingabo kimwe no ku bantu b’igitsina gabo igihe cyose baba biteguye icyo gikorwa.Uyu muti ngo wanafasha abagore bageze mu gihe cyo gucura kuko imisemburo ya ‘œstrogène’ iba itagikorwa bigatuma badashamadukira iby’imibonano mpuzabitsina.Ku rundi ruhande ariko kisspeptine ni umuti ushobora kugira ingaruka ku bakobwa bakiri bato kuko ushobora gutebutsa ibihe by’uburumbuke bikaba byabakururira gutwara inda batari babyiteze.
Nyamara ushobora kuzana akajagari mu mubiri bigateza ibindi bibazo by’ubuzima ku buryo bisaba ko hajyaho uburyo busobanutse bwo kuwukoresha. Urugero byaba byiza kuwukoresha inshuro imwe mu cyumweru aho kuwukoresha umunsi ku wundi.Uretse kuwuterwa mu rushinge ubundi buryo abashakashatsi bari gukoraho ni ubwo kuwunyuza mu mazuru.
N’ubwo ari umuti utanga umusaruro utangaje, haracyari ibindi bifasha mu kugira ubushake ku buryo n’iyo umuti wakangura umubiri w’umugore bitamugirira umumaro mu gihe ibitekerezo bye biri ahandi.Itsinda ry’Abongereza ryo ryakoze ubushakashatsi ku mikorere y’uyu muti ku buzima bw’abantu ariko bwari butararangira.