Sunday, May 12
Shadow

Moses yeruye avuga ko ari umukobwa

Umunyamideli ukomeye hano mu Rwanda akaba ashaka no kuzamura urwego rw’ibyo akora nyuma yo kuzana icyo yise ‘Infaransa’ yatangaje ko ari umukobwa.

Moses Turahirwa washinje ikigo cy’imideri kizwi nka ‘Moshions’ yatangaje ibi anyuze kumbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko, X, aho yatangaje ko agiye muri Kenya abasaba kuza kugura ibicuruzwa bye cyakora yongeraho ko ari ‘Mushiki’ wayo ashimangira ko ari Umukobwa.

Mu Butumwa bwe yagize ati:”Nairobi,🇰🇪 umwenda wumukiro Imandwa yawubaziniye,… muze muri benshi, mubwire nabarwayi baze mbakize. Mu nkozemo izo Mpesa Nka mushiki wanyu nimanukire”.Mu butumwa bwe Moses yakomeje agira ati:”Ngo imbwa igeze ku gikapu cyanjye iramoka iramokaaaaa baza ku nkura ku ndege, ngereyo nsanga ikibuga cyose cyuzuye inzego z’umutekano. bankubite amaso bati ni Moses sha umus**ra.Mbaza ngo birangiye bite..”.

Nyuma y’ubu butumwa yasubijwe ko igikapu cye nta kibazo gifite , bamubwira ko kiramugeraho, nyuma aza gusubiza ubu butumwa abashimira avuga “RwandaAir muri aba mbere igikapu cyangezeho”.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE, Moses yavuze ko kwambara ubusa kuri we nta cyo bitwaye ndetse ko ngo abifata nko kwambara no kwambura ashimangira ko na kera bambarag ubusa ntihagire icyo baba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *